The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Spice Diana yaciye amazi urutonde rwa Bebe Cool

Umuhanzikazi Spice Diana Ukomoka mu gihugu cya Uganda yatangaje ko urutonde ngarukamwaka rw’abahanzi rwakozwe na Bebe Cool rudafite agaciro na gato kuri we, ahubwo abifata nk’igikorwa giciriritse kandi kitari ngombwa.

Mu cyumweru gishize ni bwo Bebe Cool yasohoye urutonde rw’abahanzi bitwaye neza kurusha abandi, anasobanura impamvu buri muhanzi yashyizwe kuri urwo rutonde. Ibi byakurikiwe b’ibitekerezo bitandukanye bya bamwe mu bashyizwe kuri urwo rutonde bamwe baberanywa na rwo abandi bagaragaza ko ntaho bahuriye na rwo.

Spice Diana, ubwo yari mu kiganiro After 5 Show cya NBS TV, yavuze ko gukora urutonde rw’abahanzi nta cyo bivuze mu rugendo rwe nk’umuhanzi. Yashimangiye ko buri muntu afite uburyo bwihariye bwo gukora urutonde rwe, kandi ko kuba ku rutonde cyangwa kutarurubaho ntacyo bimuhinduraho.

Yagize ati “Ese nigeze ndugaraharaho? Kuba ku rutonde cyangwa kuruburaho ntacyo bivuze kuri njye. Igitekerezo cy’umuntu ntigishobora kugira icyo kimbwiye kuko buri wese ashobora gukora urutonde rwe rumeze nk’uru rwa Bebe Cool.”

Hagati aho, umuhanzi Spice Diana aritegura gukora igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu ruhando rwa muzika. Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 10 Mutarama 2025 muri Kampala Serena Hotel.

Uyu muhanzikazi amaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki mu ndirimbo zitandukanye nka Siri Regular, Anti Kale, Omusheshe yakoranye na Ray G, n’izindi nyinshi zitandukanye

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena