Umuhanzi w’Umunyarwanda Lambert Mugwaneza uzwi ku iziana rya Social Mula wakunzwe n’abatari bacye yongeye kugaruka mu ruhando rw’umuziki agaragaza impinduka mu isura ye no mu mikorere ye muri rusange.
Izi mpinduka zishingiye ku bikorwa bitandukanye ari gukora birimo na Album nshya yise “Confidence,” avuga ko zigamije gutanga ibishya no guhuza n’icyerekezo gishya cy’umuziki Nyarwanda.
Ku ikubitiro yasogongeje abakunzi be indirimbo zigize iyo album ahereye ahereye ku ndirimbo yashyize hanze yise “Amola” ikaba ari indirimbo yafatanyije n’umuhanzi Lil Chance.
Social Mula mu makuru wamamaye mu ndirimbo nka Ku Ndunduro, Ma Vie, Umuturanyi n’izindi, yatangarije Igihe ko gusohora indirimbo imwe bitakwerekana ishusho ya Album ariko ko uko zizagenda zikurikirana abakunzi b’umuziki we bazagenda basobanukiwe izi mpinduka yemeza ko ziri mu muziki ari gukora muri iyi minsi.
Ati “Iyi ndirimbo ntabwo yahita yerekana neza ishusho ya Album, ariko abantu uko bazagenda bumva ibihangano byanjye biyigize bazagenda bayisobanukirwa.”
Album nsha ya Social Mula igizwe n’indirimbo 12 ziganjemo iz’urukundo cyane cyane abantu bamumenyereyeho ariko igaragaraho n’indirimbo yo kuramya Imana.
Iyi Album ije ikurikira iya mbere yasohoye tariki 23 Ugushyingo 2019 yise “Ma Vie” iyi ikaba igiye gusohoka muri uyu mwaka wa 2025 ari iya kabiri.