Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose uzwi nka all Harrow’s Day cyangwa se Solemnity of All Saints mu rurimi rw’Icyongereza, wizihizwa buri taliki ya 1 Ugushyingo buri mwaka, ukizihizwa n’Abakirisitu benshi bo hirya no hino ku isi.
Uyu munsi watangijwe na Papa Boniface IV mu kinyejana cya 7. Icyo gihe hari mu mwaka wa 613, afata icyemezo ko uzajya wihizwa buri taliki 13 Gicurasi buri mwaka, ariko mbere gato mu kinyejana cya 4 uyu munsi wizihizwaga mbere gato y’umunsi wa Pantecote cyangwa mbere ya Pasika. Mu kinyejana cya 9, uyu munsi watangiye kwizihizwa buri taliki 1 Ugushyingo buri mwaka.
Papa Bonifasi IV, yashyizeho uyu munsi mu rwego rwo guha icyubahiro abahowe Imana mu bakirisitu bo hambere, bagiye bicwa bazira kuyoboka idini ryemera Imana imwe, bituma bicwa urwagashinyaguro intego ari ukubamara kwu isi. Guhera mu kinyejana cya kane(4), abakirisitu bari barahaye icyubahiro abo bayoboke bishwe, bashimagiza ubutwari bwabo kandi bagahanahana ibisigazwa by’imibiri yabo.
Nk’uko tubisoma ku rubuga Britannica.com, uyu munsi w’abahowe Imana bazira kuyemera no kuyikurikira wizihizwa n’ibyiciro byamadini ya Gikirisitu atandukanye, kwisonga haza kiriziya Gatorika y’i Roma, idini ryaba Anglican ndetse n’aba Methodist gakondo.
Abayoboke b’idini rya Orthodox bo mu burasirazuba bo bizihiza uyu munsi mu cyumweru cya mbere mbere ya Pantekote, si aba gusa kuko n’abayoboke b’idini Gatholika bo mu burasirazuba icyarimwe n’aba Lutheran bose bawizihiza iki gihe. Abakirisitu b’aba Orthodox ni na bo benshi cyane kuko bangana nibura na million zirenga 230.
Byagenze gute kugira ngo uyu munsi utangire kwizihizwa ku 1 Ugushyingo?
Ahagana mu mwaka wa 835, Papa Geregori IV yimuye umunsi mukuru w’Abatagatifu bose, awuvana ku itariki 13 Gicurasi wari usanzwe wizihizwaho, awushyira mu Ugushyingo tariki ya mbere. Ibi Papa Geregori IV yabikoze abitewe n’uko ingoro ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero I Roma, yari yeguriwe urusange rw’Abatagatifu bose n’umwe mu bashumba ba Kiliziya bamubanjirije.
Kugirango uge mu rwego rw’Abatagatifu, ugomba kuba wujuje ibintu bitandukanye birimo kuba warabaye mu buzima bwa gitwari, gufasha abantu bababaye muri make ntakibi kikurangwa ho kandi ugomba kuba umaze nibura imyaka itanu upfuye.
Kuba warabaye intwari byemezwa na Papa ubwe, ubwo bisobanuye ko mugihe atarabyemeza nta mpamvu yatuma wakirwa nk’ umutagatifu. Kwemeza niba uzaba umutagatifu kandi byiganwa ubushishozi mu iperereza ridasanzwe aho bagenzura neza imibereho yawe ukiriho, inyandiko wanditse ndetse n’umurage w’ibyo wasize muri rusange, yaba ibihangano n’ibindi.
Nyuma yo kugenzura ibyo byose kandi bashaka n’abatangabuhamya bakabakoresha ibiganiro (interview). Nyuma yo gukorerwa igenzura, Nyirubutungane Papa atumiza inama ibishinzwe (Consistoire) kugira ngo ifate icyemezo cya nyuma cyo ku gushyira mu rwego rw’Abahire no gushyira mu rwego rw’Abatagatifu.
Uyu munsi biragoye kumenya umubare nyawo w’Abatagatifu bizihizwa kuri iyi si, ariko kiriziya Gatorika y’i Roma yemeza ko hari abarenga ibihumbi 10,000, gusa uyu mubare ntabwo uvugwaho rumwe kuko mu myaka 1000 ya mbere, Abatagatifu ntibandikwaga, ibyo byatumye umubare wabo n’amazina yabo bigenda byibagirana gake gake.