Ibisasu bya Oreshnik (byitwa kandi 9M133 Kornet mu mazina asanzwe) ni ubwoko bw’ibisasu bya kirimbuzi byo mu bwoko bwa anti-tank guided missiles (ATGM) byakozwe n’u Burusiya.
Ni ibisasu bigamije kurwanya imodoka z’intambara zifite uburinzi bukomeye, ariko bishobora no gukoreshwa mu kurwanya indege zimanuka ku muvuduko muto cyangwa inyubako zikomeye.
Ibisasu bya Oreshnik bikoresha uburyo bwa laser beam riding guidance system. Umutwaro w’ibisasu ugera ku ntego kuko ugenzurwa n’umurongo wa laser uba uherekezwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Bifite umuvuduko wa 310 m/s kugeza kuri 320 m/s, bivuze ko bishobora kugera ku ntego iri kure cyane mu gihe gito.
Ibi bisasu bishobora kurasa ahantu hafite uburinzi bukomeye cyane harimo imodoka z’intambara zifite ibyuma by’ingabo (armored vehicles), ndetse kikangiza n’inzu cyangwa ibindi byubatswe bikomeye.
Kugaba ibitero ku mbunda z’amakamyo, imodoka z’intambara zifite ibyuma bikomeye nka tanks cyangwa APCs (armored personnel carriers). Birashobora gukoreshwa mu kwirwanaho ku butaka ndetse no ku birindiro bikomeye by’umwanzi.
Ikintu gishoboka cyane ni uko Oreshnik ya Putin yaba yarakozwe n’uruganda Moscow Institute of Thermal Technology (MIT).
Mu Burusiya, hari ibigo bibiri bikora ibisasu bya misile biraswa kure byo muri ubu bwoko: ikizwi nka Makeyev Rocket Center hamwe na MIT.
Ntakabuza rero ko ibi bisasu byaba byarakorewe mu Burusiya.
Ukraine iherutse gukoresha misile za ATACMS, zahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitero cyagabwe ku nyubako y’ububiko bw’intwaro mu karere ka Bryansk mu Burusiya. Ibi bitero birakorwa mu rwego rwo gutsinda ibitero by’Uburusiya no kugabanya ubushobozi bwabo mu ntambara iri gukomeza.
Ibi bitero bikaba aribyo byasembuye igihugu cy’Uburusiya bigatera kuba nabwo bwarasa kuri Ukraine ibi bisasu bya Oreshnik.