Ikimenyetso cy’ubwigenge cya Leta zunze ubumwe za Amerika (statue of liberty),ni ikibumbano-shusho cyubatse ku kirwa cy’amateka cyitwa Liberty Island giherereye mu mujyi wa Newyork muri Amerika.
Iki kibumbano, cyatunganyijwe n’umuhanga mu by’ubwubatsi witwa Frédéric-Auguste Bartholdi mu gihe ibyuma byacyubatse byatunganyijwe na Gustave Eiffel kikaba gifatwa nk’ ikimenyetso cyo kwishyira ukizana cya Leta Zunze Ubumwe za America.
Uyu Bartholdi ni na we wayoboye iyubakwa ry’umunara muremure wo mu Bufaransa witwa Eiffel Tower. Gusa mu kubaka uyu munara yafatanije na Eugène-Emmanuel ndetse na Viollet-le-Duc nk’uko tubikesha urubuga rwa brittanica.com.
Uru rubuga rutangaza ko igitekerezo cyo kucyubaka cyazanywe n’umufaransa Édouard de Laboulaye, ikaba impano Abafaransa bari bageneye Abanyamerika nk’ikimenyetso cy’uko bafatanyije ibyishimo by’ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagombaga gutangwa ku munsi America yizihizaga imyaka 100 ibonye ubwigenge. Cyubakiwe mu Bufaransa nyuma kiza kuzanywa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyakora si ko byagenze kuko imirimo yo kubaka umusingi wacyo itarangiriye igihe bituma gitahwa ku ya 10 ukwakira 1896, ni ukuvuga imyaka icumi nyuma y’itariki yari iteganyijwe. Mu mwaka wi 1984 bagishyize mu murage w’isi cyangwa se ibizwi nka UNESCO World Heritage Site.
Ikibumbano Statue of liberty gifite uburebure bwa metero 93, kigapima toni zisaga gato 224. Gikoze mu ishusho y’umugore ufatiye hejuru itoroshi mu kaboko kamwe, akandi gahagatiye igitabo cyanditseho itariki yo kuwa 4 Nyakanaga 1776, itariki Leta Zunze Ubumwe za America zaboneyeho ubwigenge. Ku mutwe wacyo hari ikamba rigizwe n’ibisa n’imirasire irindwi bivuze imigabane igize isi uko ari irindwimu gihe ku birenge by’uyu mugore hariho umunyururu ucitse bikaba bigaragaza ko ari ikimenyetso cy’irangira ry’ubukoroni.
Iyi Statue of Libert ishushanya kandi ikigirwamanakazi cyitwa LIBERTAS mu Kilatini, kikaba cyari ikigirwamanakazi cyo kwishyira ukizana,na yo mpamvu cyashyizweho iyo minyururu icitse iri ku birenge byacyo.
Mu mwaka wa 1933 Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Franklin D. Roosevelt, yategetse ko iyi Statue icungwa n’ikigo cy’igihugu cyari gishinzwe gucunga amaparike.
Ni bwo bahise batangira gutunganya neza ikirwa iki kibumbano cyubatseho, ndetse bubaka n’ahantu abantu bazajya bazamukira baje gusura kugisura.
Mu ntambara yisi ya 2, iyi status yakomeje gusurwa ariko mw’ijoro ntago bayicanaga. Icyakora ku ya 6 kamena 1944 bashyize amatara amyasa kuri iyi status, mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’Abanyamerika mu ntambara ya kabiri yisi.
Statue of Libert yatwaye akayabo k’Amadorari $250,000 ubaze agaciro ko mu mwaka wi 1880, iramutse yubatswe uyu munsi yatwara akayabo ka Million 5,500,000 y’Amadorari ya Amerika. Byibura, buri mwaka isurwa n’abantu barenga Million 4,400,000. Mu mwaka wa 2022, yinjije akayabo kangana na million 207 z’Amadorari ya Amerika kubera na Mukerarugendo baza kuyisura.