Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwahawe ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Mutesi Scovia, wahawe izi nshingano nyuma y’amatora yahurije hamwe Abanyamakuru bafite ibyangombwa bitangwa n’uru rwego ku ya 15 Ugushyingo 2024.
Mutesi asanzwe ari umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake bitewe n’inkuru kenshi akora zo kuvugira rubanda ndetse n’amakuru acukumbuye agirira rubanda akamaro.
Azwi kandi nk’Umusangiza w’Amagambo mu bukwe, umwuga yakoze bimutunguye, ubwo yajyaga mu bukwe agasanga umusangiza w’amagambo adahari, icyo gihe arabikora abantu barabikunda kuva uwo munsi abitangira atyo.
Mutesi Scovia yakoze kuri radiyo zitandukanye nka Radio Flash, B&B Umwezi mu kiganiro “The Real Talk”, kuri ubu Scovia yashize imiyoboro itandukanye ya Youtube nka Mama Urwagasabo, aho acishaho inkuru za Politiki n’ubuvugizi butandukanye.
Benshi bamumenye mu itangazamakuru bamukundira ibyo akora. Gusa hirya y’akazi akora, ni umubyeyi wubatse ufite umugabo n’abana.
Mutesi ntakunda gushyira umuryango we mu itangazamakuru
Mutesi Scovia yavutse mu bana icyenda, akaba ari umwana wa gatandatu iwabo. Ntakunda kuzana ubuzima bw’umuryango we mu itangazamakuru kuko ngo abona bo bafite ubuzima bwabo ntaho bahuriye n’ibyo akora.
Mu kiganiro yagiranye na KT Radio kigaruka ku buzima bwe Tariki ya 25 Nzeri 2024 yagize ati: “Ubuzima bwanjye bwite, umuryango mvukamo, uwo nashatsemo n’abantu bari hanze y’akazi nkora, mbarinda itangazamakuru n’ibisa na ryo kubera ko ntabwo bigira uwo byubaha n’uwo bitinya. Iyo abantu baza, babandi tubona ku mbunga nkoranyambaga, wenda ukabona barimo baratuka Scovia, jyewe ku rwego ndiho nshobora kubyakira, ibirenze umurongo nkaba nabibaza amategeko kugira ngo abibambarize.”
Dore ibidasanzwe kuri Scovia:
Bamwe mu bakurikirana ibiganiro bikorwa na Mutesi Scrivio bamufata nk’umunyamakuru udasanzwe kubera ubuhanga n’ubutwari bwo kumenya ibibazo bikomeye byibanda ku bikorwa by’ubuvugizi n’ubushakashatsi byegereye abaturage bamubonamo . Ibintu by’ingenzi bimuranga mu itangazamakuru ni ibi:
1. Ubuvugizi bufite intego: Scovia azwiho gukoresha imiyoboro ye itandukanye, cyane cyane Mama Urwagasabo, mu kugaragaza ibibazo byugarije rubanda, bikaba bifasha abategetsi n’abashinzwe imiyoborere kubona amakuru y’ibanze kugira ngo hafatwe ibyemezo biboneye.
2. Kwigenga mu bitekerezo: Afite uburyo bwo gusesengura ibibazo bishingiye kuri politiki n’imibereho y’abaturage mu buryo bwigenga, akoresha ibiganiro bica ku mbuga nkoranyambaga no kuri za radiyo .
3.Kwitangira umwuga: Scovia yagaragaje umuhate n’umurava byamugejeje ku rwego rwo kuba MC w’ibirori no guhanga uburyo bwo gutangaza amakuru bihuye n’ubuzima bw’abaturage. Ibi byatumye atandukana n’uburyo bwa kera bw’itangazamakuru buvuga inkuru gusa, ahubwo akomeza no gushakisha ibisubizo mu rwego rw’ubufasha rusange.
Tariki ya 15 Ugushyingo 2024 ni bwo Mutesi Scovia yatorewe kuyobora RMC “Rwanda Media Commision” uru rukaba ari Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura muri manda y’imyaka itatu. Ni umwanya asimbuyeho Cleophas Barore wayoboraga RMC kuva muri 2016.