The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Sam Karenzi Yafunguye Radiyo Nshya ‘SK FM’ Yumvikanira kuri 93.9 FM

Umunyamakuru w’inararibonye mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda, Sam Karenzi, yafunguye ku mugaragaro radiyo nshya yise ‘SK FM’, izajya yumvikanira ku murongo wa 93.9 FM. Iyi radiyo izakorera mu karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, itambutse ibiganiro bigaruka ku mikino, ubukungu, politiki n’indi.

Mu muhango wo kuyifungura, Sam Karenzi yashimiye byimazeyo abamufashije muri uru rugendo rwo gushinga radiyo, barimo abavandimwe be bavukana ndetse n’inshuti ye ya hafi Axel Horaho, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Radiyo SK FM izajya itambutsa ibiganiro bitandukanye, birimo “Front Line”, kimwe mu by’ibanze kizajya gitambuka mu masaha ya mu gitondo. Iki kiganiro kizajya gikorwa n’abanyamakuru b’inzobere barimo Uwera Jean Maurice wahoze akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), hamwe na Eddy Sabiti na Joseph Hakuzwumuremyi.

Uwera Jean Maurice (uri kuri micro) na Eddy Sabiti bombi bakoreraga RBA

Mutesi Scovia, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), yashimye Karenzi n’itsinda rye bagize igitekerezo cyo gushinga iyi radiyo. Yagize ati: “Ni iby’igiciro kubona radiyo nshya ifunguwe n’umunyamakuru wabyigiye. Ibi bizafasha kongera umubare w’amajwi atanga amakuru y’ukuri no kunoza umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.”

Radiyo ya ‘SK Fm’ yatangirijwe mu birori byitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye n’inshuti za hafi za Sam Karenzi. Yari aherekejwe n’umufasha we mu gihe yinjiraga ku itapi itukura, ibintu byanejeje abari bitabiriye ibyo birori.

SK FM yatangijwe nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2024, Karenzi hamwe n’abakoranaga na we mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ kuri Fine FM basezeye, batangira urugendo rwo gutegura iyi radiyo nshya. Abanyamakuru batangiranye na SK FM barimo Kazungu Clever, Aimé Niyibizi, Ishimwe Ricard, na Keza Cedric.

Iyi radiyo itegerejweho kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere itangazamakuru ry’umwuga mu Rwanda, inatanga urubuga rwo gutambutsa ibitekerezo bitandukanye byubaka umuryango Nyarwanda.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena