The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Salongo yoherejwe i Mageragere

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2024 rwategetse ko Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo yoherezwa gufungirwa muri gereza ya Mageragere nyuma yo kumukatira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko urukiko rusuzumye impamvu ubushinjacyaha bwari bwatanze busabira urerwa gufungwa iminsi 30 y’agatenganyo ndetse n’uburyo urerwa yisobanuye ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Salongo wamenyekanye ‘nk’umupfumu kabuhariwe’ yakomeza gukurikiranwa afunze kuko ngo ari bwo buryo bwonyine bwo korohereza ubutabera gukomeza iperereza no guha ubwisanzure abatangabuhamya ngo atazabatera ubwoba.

Solongo akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo, Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cy’iyezandonke ariko we arabihakana.

Nyuma yo gutangaza uyu mwanzuro, Salongo yemerewe kujurira icyemezo cy’urukiko mu minsi itanu uhereye igihe uyu mwanzuro wafatiwe.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena