Kuri uyu wa 14 Ugishyingo 2024, ubushinjacyaha mu rukiko ruregwamo Rurangirwa Wilson wamenyekanye cyane nka Salongo bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo kugaragaza ko igihe yarekurwa ashobora kubangamira ubutabera.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko ibi bizafasha mu kurinda ko abatangabuhamya baterwa ubwoba ndetse no guha ubwisanzure abakiri kuzana ibirego byabo.
Salongo ashinjwa ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyezandonke, n’inyandiko mpimbano, ariko byose arabihakana.
Ubwo yireguraga yavuze ko, kuba ari umuganga abifitiye ibyangombwa kandi ko kuba afite imitungo myinshi yabikuye mu mirimo akora ndetse n’imishinga afite mu gihugu cya Uganda yo guteka amandazi, na Capati bityo ko na biri mu bimwinjiriza amafaraga. Aha ni ho yahereye avuga ko icyaha cy’iyezandonke na cyo atakemera.
Mu bindi bisobanuro yatanze kandi yavuze ko mu bantu bose yavuye ntawe yigeze atumaho, ko bose bose barizanye bityo ko ibyaha byose aregwa nta shingiro bifite, asaba ko yarekurwa akajya kwita ku muryango we.
Mu rukiko Salongo yari ashagawe n’Abantu benshi baje kumva imiterer y’urubanza n’ibyo aregwa, ndetse abenshi bakamwifuriza kurekurwa ndetse abari hafi ye ubwo yasohokaga mu urukiko bamubwiraga bati “humura waburanye neza uzataha.”
Kugeza ubu Salongo ashinjwa n’abantu 13 ariko ubushinjacyaha buvuga ko bukomeje kwakira ibindi birego. Biteganijwe ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku itariki ya 19 Ugushyingo 2024.