Rurangirwa Wilson wamenyekanye cyane nka Salongo, izina yahawe no kuba ari umupfumu kabuhariwe, none ku itariki ya 14 Ugushyingo 2024 yaburanye ku byaha byo kwihesha ikintu cy’undi ukoresheje uburiganya, icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cy’iyezandonke.
Ubushinjacyaha ubwo bwasobanuraga ibirego aregwa, bwavuze ko yarezwe n’abantu 13 ndetse ko hari n’ibindi birego biri kuza byiyongera kuri ibyo.
Abenshi mu bamureze bavuga ko bamuhaye amafaranga ngo abagarurize ibyibwe, icyakora we ayo mafaranga akayigurira ibibanza.
N’ubwo Salongo afite icyangombwa yahawe n’urugaga rw’abavuzi gakondo, ubushinjacyaha bwasobanuye ko kuri icyo cyangombwa hatanditseho igihe cyatangiwe ndetse n’igihe kizarangirira. Ubushinjacyaha bwakomeje busobanura ko kuri icyo cyangombwa handitseho ko avura uburozi na diyabete ariko ko hatariho ko agarura ibyibwe ari yo mpamvu basabye urukiko ko ibyo bigize icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Umushinjacyaha bwavuze ko afite ibibanza birenga 13, amazu n’ibindi akaba yarabiguze mu mafaranga yasaruye mu baturage mu bihe bitandukanye. Bityo ko agomba gukurikiranwaho icyaha cy’iyezandonke.
Ubwo Salongo yireguraga yavuze ko afite icyangombwa yahawe n’urugaga rw’abavuzi gakondo n’ubwo rutakibaho, ndetse yasobanuye ko agiye kuzuza imyaka 50 y’amavuko bityo ko yiteje imbere bivuye mu maboko ye n’ubucuruzi afite muri Uganda bityo ko imitungo ye atayisaruye mu bandi bantu.
Akomeza avuga ko akwiye kurekurwa akajya kwita ku muryango we ndetse n’imitungo ye kandi ko atazigera ananiza urukiko mu gihe cyose ruzaba rumukeneye.