The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Safi Madiba witegura gutaramira mu Bufaransa yashyize hanze indirimbo nshya

Umuhanzi wahoze mu itsinda ‘Urban boyz’ Safi Madiba, yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa ‘Siwezi’, mu gihe yitegura gutaramira mu Bufaransa mu mujyi wa Lyon.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Safi Madiba yavuze ko n’ubwo ari mu bihe by’ibitaramo, abakunzi be batazabura ibingano bye bishya.

Yagize ati:”Mfite indirimbo nyinshi ntarasohora. Ni byo koko mpugiye mu bitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye , ariko uko nzajya nshobozwa n’umwanya nzajya mbona nzagerageza kubaha ibihangano bishya”.

Safi Madiba aherutse gutangaza ko yatangiye ibitaramo bizenguruka imigabane itandukanye akazabisoreza mu Rwanda.

Kuwa 09 Ugushyingo 2024, Safi Madiba azakomereza ibitaramo bye mu Bufaransa mu mujyi wa Lyon. Iki gitaramo kije nyuma y’ibyo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika harimo icyo yakoreye I Washington kuwa 31 Kanama 2024, kigakurikirwa n’ikindi yakoreye muri Leta ya Arizona kuwa 04 Ukwakira 2024.

This article was written by
Picture of Eduque Isingizwe

Eduque Isingizwe