The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Ruger yagiriye inama abahanzi

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria Michael Adebayo Olayinka wamenyekanye nka Ruger, yagiriye inama abahanzi bagenzi be, anabibira ibanga rituma we ahora atumirwa mu bitaramo kenshi gashoboka.

Kuri Ruger, kugira indirimbo zikunzwe ntibihagije ngo ube umuhanzi utumirwa mu bitaramo.

Yavuze ko umuhanzi ashobora kugira indirimbo miliyoni zukunzwe, ariko gutumirwa mu bitaramo ukjya ubyumva mu makuru.

Anyuze ku rukuta rwe rwa X, Ruger yanditse ati: “Reka mbasobanurire impamvu ntumirwa mu bitaramo cyane. Ntabwo njya ku rubyiniro ngo ndirimbe gusa, ahubwo ntanga uwo ndiwe ntacyo nsize, ku rubyiniriro nta mikino”.

Yongeye ati: “Ntabwo ari ukugira indirimbo zikunzwe gusa. Ushobora kugira indirimbo 1 000 000 zikunzwe ariko ukananirwa gususurutsa ahantu hafite ubushobozi bwo kwakira abantu 200”.

Uyu muhanzi wigeze no kuza gutaramira mu Rwanda muri 2022, amaze iminsi mu bitaramo bizenguruka Canada, aho igitaramo giheruka yataramiye ahitwa Queen Elizabeth Theatre mu mujyi wa Toronto muri Canada ku wa 03 ugushyingo 2024.

This article was written by
Picture of Eduque Isingizwe

Eduque Isingizwe