
Umukinnyi wa filime Nyarwanda akaba n’umunyarwenya, Uwimpundu Sandrine wamenyekanye ku izina Rufonsina yashyize umucyo ku bimuvugwaho ko yaba yaratandukanye na Mugisha Emmanuel uzwi ku mazina Clapton Kibonke, nyiri filime y’uruhererekane yitwa UMUTURANYI, ikaba ari na yo uyu Rufonsina yubakiyemo izina.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Irene Murindahabi, ku muyoboro wa Youtube uri mu mazina ya ‘MIE EMPIRE’,cyasohotse kuwa 30 ukwakira 2024.
Yagarutse ku bavuze ko we n’abandi bakinnyi b’iyi filime ‘UMUTURANYI’ basaga umunani, baba bafite umugambi mubisha wo gushyira iherezo kuri iyi filime. Mu kubasubiza yagize ati: “Urasenya icyakubatse?, urasenya icyakugaburiye?, mfite ushobozi se bungana bute bwo gusenya Umuturanyi?, njye ndi iki?”.
Yongeyeho ati: “Nta muntu kampara muri filime, n’ubwo nava mu Umuturanyi filime yakomeza, mbere y’uko menyekana hari n’abandi bamenyekanye”.
Asobanura ku bimaze iminsi bivugwa ko Rufonsine na Clapton Kibonke wari umukoresha we batabanye neza muri iyi minsi , uyu mukinnyi yashimangiye ko nta kibazo bafitanye. Yagize ati: “Nta kibazo mfitanye na Boss wanjye, nta n’ikigeze kibaho”.
Uyu mubano mwiza kandi ushimangirwa n’amashusho aherutse gushyirwa ahagaragara ubwo Rufonsina yambikagwa impeta ya Fiancaille n’umukunzi we, Clapton na we akayagaragaramo. Nyuma yaho Clapton Kibonke yanayashyize ku rukuta rwe rwa ‘instagram’, arenzaho amagambo agira ati: “Wow congulaturation My Daughter, Love win” bigaragaza ko abyishimiye.
Uretse filimi ‘UMUTURANYI’, Rufonsina akina no mu zindi filime zitandukanye zirimo: Shuwa dilu, Inzira y’umusaraba na City Maid.