Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB cyatangaje ko kuva mu ntangirizo z’umwaka utaha wa 2025, umusanzu w’ubwiteganyirize cyangwa Pansiyo uzikuba inshuro ebyiri aho uzava kuri 6% wari usanzweho kuva mu mwaka wa 1962 ukagera kuri 12%.
Ibi RSSB yabitangarije mu nama yagiranye n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF ku wa kane tariki 28 Ugushyingo 2024 aho banabagaragarije inyungu izi mpinduka zizagira ku rugaga rw’abikorera muri rusange.
Regis Mugemanshuro umuyobozi muruku wa RSSB yavuze ko izi mpinduka zigamije kongera ubushobozi bwa gahunda ya pansiyo kandi ko zizanatanga amahirwe atandukanye ku bikorera, cyane cyane ku bigo by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse. Yagize ati: “Imishinga irimo ikigega kigamije guteza imbere ibigo by’ubucuruzi buciriritse (SME fund), n’ubwiyongere mu ishoramari ku isoko ry’imari n’imigabane, irimo inyungu ifatika ku rugaga rw’abikorera”.
Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko inyungu ku gishoro ya RSSB yiyongereye ikava kuri 4.9% muri 2019, ikagera kuri 11.8% muri 2023. Izi mpinduka ngo zikaba zirimo n’ingamba z’ishoramari zizatuma iryo zamuka rikomeza.
Ibi ngo bikazatanga umusaruro mwinshi ku rugaga rw’abikorera kuko bizatuma habaho gushora mu isoko ry’imari n’imigabane, bityo hatangwe inguzanyo ku nyungu nkeya ndetse n’amahirwe yisumbuyeho ku bucuruzi. Ikindi RSSB irateganya gushyira ikigega kigenewe ubushakashatsi n’iterambere(R&B), mu rwego rwo gufasha imishinga mito n’iy’udushya.hagamijwe gukomeza gushyigira ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo.
Kuva mu 1962 kugeza ubu, igipimo cy’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru cyari kuri 6% by’umushahara mbumbe aho umukozi yiyishyuriraga 3% n’umukoresha akamwishyurira 3% asigaye. Gushyira mu bikorwa izi bisobanuye ko guhera umwaka utaha wa 2025, amafaranga umukozi yiyishyurira azagera kuri 6% n’ayo umukoresha amutangira akaba 6%.
RSSB kandi ivuga ko izi mpinduka zizakomeza kubaho kuko guhera muri Mutarama 2027, igipimo cy’umusanzu w’ubwiteganyirize kizajya cyiyongeraho 2% buri mwaka kugeza mu 2030 ubwo kizaba cyageze kuri 20%. ibi ngo bizakorwa mu byiciro mu rwego rwo kwirinda ko izi mpinduka zabangamira abakozi.