The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Psquare: Umubano w’abagize iri tsinda ukomeje kuba ingorabahizi

Abahanzi bakomoka muri Nigeria Paul Okoye uzwi nka Rudeboy n’umuvandimwe akaba n ‘impanga ye Peter Okoye uzwi nka Mr P, umubano wabo ntumeze neza.

Aba bombi bamenyekanye mu itsinda Psquare bahuriyemo uko ari babiri.

Nta gihe cyari gishize aba bombi bongeye kwihuza nk’itsinda bagakora indirimbo zirimo Jaiye(iheme) na Find somebody.Ni nyuma y’uko mu mwaka wa 2017 umubano wabo waje kuzamo agatotsi ,buri umwe agakomeza umuziki ku giti cye.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2024, nibwo Mr P yateguje indirimbo ye nshyashya yitwa Winning.

Anyuze ku rubuga rwa Instagram yatangaje ko indirimbo Winning mu buryo bw’amajwi yamaze kugera ku mbuga zose zicururizwaho imiziki, kandi ko n’amashusho yayo aza kujya ahagarara ku isaha ya saa cyenda
z’umugoroba (3:00 pm).

Mu gihe kitageze no ku isaha imwe, Rudeboy yari amaze kugera ahandikirwa kuri instagram, maze aterura agira ati:” Indirimbo yitwa Winning yanditswe ndetse inaririmbwa na Rudeboy, itunganywa n’ umwe mu batunganya amajwi (producer). None ibi bije bite? Ni gute ushobora gusubiramo indirimbo yange bwite ijambo ku rindi? Iyi ndirimbo nateganyaga kuzayishyira ku muzingo (album) wanjye muri Kamena umwaka utaha”.

Rudeboy yanenze uyu mu producer watunganyije amajwi y’ iyi ndirimbo, nyuma agahindukira akayiha Mr P akayisubiramo.

Mu gihe aba bombi bari bagikora nk’itsinda, bakoze indirimbo zakunzwe zirimo “E no easy”, “Alingo” na “Beatiful onyinye”.

This article was written by
Picture of Eduque Isingizwe

Eduque Isingizwe