The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Perezida Kagame na Madamu bifatanyije na Tito Rutaremara kwizihiza isabukuru y’imyaka 80

Mu ijoro ryakeye tariki ya 23 Ugushyingo 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije na Hon.Tito Rutaremara kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 y’amavuko.

Ibi birori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo, abagize umuryango wa Hon. Tito, ndetse n’abagize Guverinoma bagiye batandukanye.

Hon.Tito Rutaremara, umwe mu banyapolitiki b’inararibonye mu Rwanda, yavukiye i Kiziguro mu karere ka Gatsibo intara y’Iburasirazuba. Yagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu no mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuzima bwe bw’Amashuri n’Itangiriro ry’Ubuzima Bwa Politiki

Hon.Tito Rutaremara yize amashuri abanza mu cyaro avukamo, akomereza mu mashuri yisumbuye muri Uganda. Nyuma yaho, yize muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubumenyamuntu n’imibereho y’abantu. Kuba yari mu mahanga byamuhaye amahirwe yo kujya muri politiki y’impinduramatwara, cyane cyane ubwo yari mu itsinda ry’abari baharanira impinduka mu Rwanda.

Mu myaka ya 1970, Rutaremara yinjiye mu ishyaka rya Rwandese Alliance for National Unity (RANU), ryaje kuvamo FPR-Inkotanyi mu 1987. Yabaye umwe mu bashinze FPR-Inkotanyi kandi yagize uruhare mu bikorwa byayo byo guharanira uburenganzira bwa politiki bw’Abanyarwanda bari barajyanywe ishyanga.

Muri 1990, Hon.Tito Rutaremara yifatanyije na FPR-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rwaragushijwe n’ubutegetsi bw’igitugu n’ivangura. Mu rugamba, yari mu bajyanama b’imena ba FPR-Inkotanyi, aho yakoze ibikorwa byo gutegura ingamba za politiki no gufasha mu mishyikirano yahuje FPR-Inkotanyi n’ubutegetsi bwa Habyarimana.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Hon.Tito Rutaremara yagize uruhare mu kubaka inzego nshya z’ubuyobozi bw’igihugu hagamijwe kunga Abanyarwanda no gushyiraho umurongo w’imiyoborere ishingiye ku miyoborere myiza, ubumwe, n’ubwiyunge.

Yari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu ishyirwaho ry’Itegeko Nshinga rya 2003, ryashyizeho umurongo mushya w’ubuyobozi bw’igihugu.

Mu 2004, Hon.Tito Rutaremara yabaye Umuvunyi Mukuru wa mbere mu Rwanda. Muri uyu mwanya, yakoranye imbaraga mu kurwanya ruswa no gushyigikira amahame y’imiyoborere myiza. Yamenyekanye cyane kubera kutihanganira ruswa n’akarengane, akaba yarashishikarije Abanyarwanda kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.

Nyuma yo kurangiza inshingano ze nk’Umuvunyi mukuru, Hon.Tito Rutaremara yabaye umusenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aho akomeje gutanga inama n’ibitekerezo byubaka ku miyoborere y’igihugu. Azwiho kuba umunyakuri, ukunda kuvuga ibitekerezo bye mu buryo butaziguye, kandi ugendera ku mahame akomeye y’ubutabera n’ubumwe.

Hon.Tito Rutaremara ni umuntu w’umuhanga, utuje kandi ufite intego yo gufasha igihugu gukomeza inzira y’iterambere. Azwi kandi nk’umuntu udakangwa no kuvuga ukuri no gukemura ibibazo mu buryo bwumvikana. Amateka ye akomeza kuba urugero rwiza ku rubyiruko n’abandi bifuza kwitangira igihugu cyabo.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena