The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Perezida Zelensky ahanze amaso Ubutegetsi bwa Trump ku irangira ry’intambara ya Ukraine n’Uburusiya

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky kuri ubu icyizere ni cyose ko intambara igihugu ayoboye gihanganyemo n’Uburusiya ishobora kurangira vuba mu gihe Perezida Donald Trump yaba atangiye inshingano ze zo kuyobora Amerika.

Ibi byose bituruka ku biganiro yagiranye na Donald Trump ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, n’ubwo atavuze ko hari ibiganiro yiteguye kugirana na Russia gusa avuga ko Trump atari kure y’ibyifuzo bya Ukraine.

Inkuru dukesha BBC, ivuga ko mu kiganiro Zelensky yagiranye na Trump ku murongo wa telefone yifuza ko izi ntambara zahagarara kuko zigaragara nko gusesagura umutungo wa Amerika bitewe n’imfashanyo batanga mu gisirikare cya Ukaraine.

My kiganiro n’ikinyamakuru Suspilne cyo muri Ukraine Zelensky yatangaje ko uburyo bwiza bwo kurangiza izi ntambara ari ukujya mu biganiro n’Uburusiya , kandi ko Ukraine izakora ibishoboka byose kugira ngo nibura mu ntangirio z’umwaka utaha wa2025 iyi ntambara izabe yarangiye.

Intambara ya Ukraine n’Uburusiya yatangiye ku mugaragaro ku itariki ya 24 Gashyantare 2022, ubwo Uburusiya bwatangizaga igitero cya gisirikare ku gihugu cya Ukraine. Iyi ntambara ikurikiye imyaka irenga umunani y’amakimbirane muri Donbas (uburasirazuba bwa Ukraine), ahari imitwe yitwara gisirikare yaterwaga inkunga n’Uburusiya guhera mu 2014, ubwo Crimea na yo yafatwaga n’Uburusiya.

Ku ruhande rwa Ukraine, byibura abasirikare bari hagati ya 70,000 na 80,000 barishwe, mu gihe abandi basaga 400,000 bakomeretse kuva intambara yatangira. Abaturage b’abasivile na bo bamaze guhitanwa n’intambara, ariko imibare iracyahindagurika bitewe n’ihishwa ry’amakuru mu bice bimwe na bimwe bikorerwamo intambara.

Ku ruhande rw’Uburusiya, umubare w’abasirikare n’basivile bapfuye ndetse n’abamaze gukomerekera muri iyi ntambara barenga ibihumbi 600,000.

Iyi ntambara yakomeje guteza ibibazo bikomeye ku baturage b’abasivile, harimo ubuhunzi, ubutaka bwatewe n’ibisasu, n’ibura ry’ibikoresho nkenerwa nk’amazi n’amashanyarazi.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena