Kuri uyu wa 16 Werurwe 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zawo. Iki kiganiro cyabereye muri BK Arena, kikaba cyari kigamije kungurana ibitekerezo ku bibazo byugarije igihugu no gusobanurira abaturage politiki ya Leta.
Perezida wa Repuburika yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibibazo by’umutekano mucye wo mu Burasirazuba bwa Congo, aho yagaragaje ko ikibazo cy’iki gihugu gikomeje kugira ingaruka ku Rwanda. Yanavuze ku bihano bikomeje gufatirwa u Rwanda, agaruka by’umwihariko ku cyemezo giherutse gufatwa n’uBubirigi cyo guhagarika inkunga iki gihugu cyahaga u Rwanda.
Mu butumwa yagejeje ku baturage, yagize ati: “U Bubiligi bwishe u Rwanda, bukica Abanyarwanda, amateka aya yose arenze imyaka 30 gusa. Rukajya rutugarukaho, abasigaye rukongera rukabica. Twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”
Perezida Kagame yagaragaje ko bimwe mu bihugu by’amahanga bitera inkunga Afurika bikigira uruhare mu kudindiza iterambere ry’uyu mugabane. Yavuze ko u Rwanda rwifuza gukorana n’abashishikajwe no guteza imbere iterambere nyaryo, ariko rukaba rusanga amateka yarahaye Abanyarwanda isomo rikomeye ry’uko bagomba kwigira no gukorera igihugu cyabo badategereje inkunga zidafite intego nziza.
Gushimira Abaturage no Guhitamo BK Arena

Perezida Kagame Kandi yashimiye Abanyarwanda by’umwihariko abarenga 8000 bahuriye muri BK Arena, avuga ko yari yifuje guhura n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ari benshi, bagahurira i Gahanga ariko ntibyakunda kubera imvura.
Yagize ati: “Nabonye ko bitaba byiza kongera gushyira abantu hamwe, ibihumbi 300, ibihumbi 400 ngo hanyuma banyagirwe n’imvura gusa tubure n’umwanya wo kuganira. Ni yo mpamvu twahisemo guhamagara bake n’abandi bahagarariye uturere ndibwira ko ibyo tuganirira aha na bo biri bubagereho.”
Nk’uko byagaragaye Ubwo ibiganiro byari biri kubera mu nyubako ya BK Arena imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye bigize umujyi wa Kigali, bishimangira ibyari byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cya Meteo Rwanda.
Iki kiganiro cyatanze umwanya wo kuganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’iterambere ry’igihugu, umutekano, ndetse n’uburyo Abanyarwanda bakomeza gufatanya mu guharanira iterambere ryabo.