Perezida Paul Kagame yashyizeho Dr. Justin Nsengiyumva ku mwanya wa minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda, asimbuye Dr. Édouard Ngirente wari umaze imyaka igera ku munani kuri uwo mwanya yagiyeho guhera mu 2017.Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, binyuze mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Dr. Nsengiyumva yari asanzwe yungirije Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, umwanya yahawe muri Gashyantare 2025. Azanye uburambe bw’imyaka irenga 20 mu miyoborere y’ubukungu n’imicungire ya Leta, haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Dr. Nsengiyumva yabaye no mu myanya ikomeye mu nzego za Leta, zirimo:
• Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi (kugeza mu 2008),
• Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda,
• Inzobere mu by’ubukungu mu Biro bishinzwe Gari ya Moshi n’Imihanda mu Bwongereza,
• Umuyobozi wungirije w’Umuryango Refugee Action ukorera mu Bwongereza mu bijyanye n’ubutabazi.
Iri terambere ry’imirimo ryamuhaye ubunararibonye bukomeye mu miyoborere, igenamigambi ry’ubukungu, no mu mikorere y’imiryango mpuzamahanga.
Igingo ya 116 y’Itegeko nshinga ry’u Rwanda ivuga ko “lyo Minisitiri w’ Intebe avuye ku mirimo ye, na Guverinoma yose iba ivuyeho. Ariko, Abagize Guverinoma bakomeza gukora imirimo yabo ya buri munsi kugeza hashyizweho indi.”
Amashuri n’impamyabumenyi mu by’ubukungu
Dr. Nsengiyumva afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, aho yakoze ubushakashatsi ku iterambere ry’imari, imiyoborere y’amabanki, n’uruhare rw’imari y’abanyamahanga muri Afurika.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Micungire y’Ubukungu (Economic Policy and Management) yakuye muri Kaminuza ya Nairobi, hamwe n’impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere mu Bucuruzi (Commerce) yakuye muri Catholic University of Eastern Africa.
Izi mpinduka mu miyoborere zibaye mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo gukomeza kwihutisha iterambere ry’ubukungu, guhanga udushya binyuze mu ikoranabuhanga no guteza imbere abaturage bose. Abasesenguzi babona ishyirwaho rya Dr. Nsengiyumva nk’intambwe igamije gushimangira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’igihugu, cyane cyane iziri muri Vision 2050.