Perezida Paul Kagame yashimiye Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa ku Modoka (FIA) ku bwo kugirira icyizere u Rwanda mu kwakira Inteko rusange yaryo.
Ku mugoroba wo ku wa 12 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yakiriye abitabiriye iyi nama mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Center. Muri abo bashyitsi harimo abayobozi bo mu nzego zitandukanye zo mu Rwanda, abashyitsi mpuzamahanga, ndetse n’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya w’Umunyamerika, Steve Harvey.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati“Ndashaka gushimira mbikuye ku ndiba y’umutima, FIA na Mohamed Ben Sulayem ndetse n’ikipe ngari bari kumwe, kuba baregeranyije ibi byose no kugirira ikizere u Rwanda rukabasha kubakira. Turabishima kandi ndizeza ko igihe muzamara hano muzishimira kuba muhari.”
Perezida Kagame yanagarutse ku buryo Afurika itaragira amahirwe yo kwakira ibikorwa bikomeye bihagije, ariko agaragaza icyizere ko bizashoboka binyuze ku mpano n’ubushobozi bw’abakomoka kuri uyu mugabane.
Muri uyu muhango kandi hanahembwe abanyabugeni b’Abanyarwanda bakoze ibihangano byizihiza isabukuru y’imyaka 120 Ishyirahamwe rya FIA rimaze rishinzwe.