The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Perezida Kagame: “Imyaka 31 yo Kwibohora ni urugendo rutari rworoshye ariko rushimishije”

Perezida Kagame yagaragaje ko urugendo rw’imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye rwari rutoroshye ariko rushimishije, ahanini bitewe n’ibyagezweho mu kubaka igihugu cyari cyarasenyutse.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyabaye ku munsi nyir’izina u Rwanda rwizihizaho imyaka 31 yo kwibohora, aho rwasezeye ku butegetsi bubi bwarangwagamo ivangura rishingiye ku moko, ryagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati:Rwabaye urugendo rutoroshye ariko rushimishije. “Ni urugendo umuntu yakora imyaka myinshi agira uruhare mu gushyira ibintu ku murongo , haba ku gihugu, ku baturage ndetse no ku buzima bwe bwite.”

Yavuze ko n’ubwo imyaka 31 atari myinshi, ugereranyije n’ibyagezweho muri iyo myaka byatuma umuntu yumva ko ari nk’ibihe by’imyaka ijana, kubera imbaraga zakoreshejwe n’intambwe yatewe. Ati: “Imyaka 31 ntabwo ari myinshi cyane, ariko urebye ibyabaye n’ibyakozwe, umuntu yayifata nk’ibihe by’imyaka 100,”

Perezida Kagame yanavuze ko nubwo hari ibihugu bibayeho mu buzima bubi kurusha u Rwanda, bitabuza Abanyarwanda gutekereza cyane ku bibazo byabo no kubishakira ibisubizo. Ati : “Ni yo mpamvu dutanga umusanzu wacu nk’abaturage, tukubaka igihugu cyacu. Ibibazo biri ku isi birenze ubushobozi bwacu, ariko ibyo dushoboye tugomba kubikora neza.”

Kwibohora ku rwego rw’igihugu

Umunsi wo kwibohora wizihijwe ku rwego rw’imidugudu mu gihugu hose mu, aho abaturage bagiranye ibiganiro ku rugendo rwo kwibohora n’uruhare rwabo mu kurusigasira. Hanatashywe ibikorwa birimo amacumbi yubakiwe abatishoboye n’ibindi bikorwaremezo bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Muri Nkumba, mu Karere ka Burera, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yaganirije abari mu Itorero ry’Indangamirwa Icyiciro cya 15 ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.

Kwibohora ni igihe cyo kwibuka aho u Rwanda rwavuye no gushimangira intego yo kwiyubaka no kwihesha agaciro, aho buri tariki ya 4 Nyakanga, Abanyarwanda bibuka igikorwa cy’ingenzi cyabohoye igihugu cyari cyarajujubijwe n’akarengane n’ivangura.

This article was written by
Picture of Maurice IKUZWE MBABAZI

Maurice IKUZWE MBABAZI

A Rwandan journalist and news writer dedicated to delivering timely and reliable news.