Kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, aho yagarutse ku kibazo cy’abaturage bimurwa mu gihe hari ibikorwa remezo birimo kubakwa mu nyungu z’igihugu, birimo imihanda n’ibindi.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iki kibazo kizwi kandi inzego zibishinzwe ziri gushakisha uko cyakemuka mu buryo burambye. Yagize ati: “Birazwi ariko n’izindi nzego zirabizi n’ubwo tugerageza kugira ngo bijye mu buryo, bizajya mu buryo. Mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitwara igihe, bibabaza abantu bigateza igihombo, ariko byo bikwiye gukorwa. Ukimura abantu niba ugiye kubimura, ukabishyura.”
Perezida Kagame yasabye ko kwimura abaturage bikorwa mu buryo buboneye, aho abimurwa babanza guhabwa ingurane zihwanye n’agaciro k’ibyo batakaje. Yagaragaje kandi ko hari imikorere mibi igihari ishobora gushyira abaturage mu gihombo.
Perezida Kagame yatanze urugero rw’abaturage bamenya amakuru y’uko ahantu runaka hagiye kubakwa ibikorwa remezo, bakihutira kugura ubutaka aho hantu kugira ngo bazishyurwe ingurane. Iyo bigaragaye ko bahashoye amafaranga bagamije indonke, usanga badahabwa ingurane, bityo bigateza igihombo ku baturage b’inzirakarengane bagize ibyago byo kwimurwa mu buryo butunguranye.
Si ibyo gusa kuko ngo hari n’abaturage bagera mu gihe cyo guhabwa ingurane bagashaka ko aribo bigenera agaciro k’ibyo bimuwemo bigatera idindira ryo kuba bahabwa ingurane z’imitungo yabo, icyakora iki kibazo kiri gushakirwa umuti byumwihariko mu nzego bireba zibifite mu nshingano.