The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

P.Diddy mu mazi abira: Ibirego bishya by’ibyaha birakomeje

Ubuzima bw’umuraperi Sean Combs, uzwi ku izina rya P.Diddy, bukomeje kujya mu mazi abira nyuma yo gushinjwa n’abagabo batatu ko yabafashe ku ngufu nyuma yo kubasindisha.

Amakuru dukesha ABC News avuga ko aba bagabo, barimo abahoze ari abakozi ba P.Diddy, bashinja uyu muraperi ibikorwa by’ihohotera byabaye hagati y’umwaka wa 2019 na 2022. Iri hohoterwa ngo ryabereye muri hoteli zo mu mijyi nka New York City na East Hampton.

Umunyamategeko wa P.Diddy, Thomas Giuffra, yamaganye ibi birego avuga ko nta shingiro bifite kandi ko bigamije guharabika umukiliya we.

Ibi birego bije byiyongera ku bindi byatanzwe mbere n’umugore wareze P.Diddy amushinja kumufata ku ngufu mu mwaka wa 2000, afite imyaka 13. Uwo mugore yavuze ko ibi bikorwa by’ihohoterwa byakozwe afatanyije na Jay Z, na we akaba ari umuraperi w’icyamamare muri Amerika.

P. Diddy yafunzwe tariki ya 16 Nzeri 2024, amaze guhakanirwa kuburana ari hanze inshuro eshatu. Mu busabe bwe, uyu muraperi yari yatanze ingwate ya miliyoni 50 z’amadolari ariko urukiko rurabyanga. Kuri ubu akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gushora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi n’ibindi.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena