Umuhanzi OREZI ukomoka muri Nigeria yasobanuye impamvu yasubiye inyuma mu ruganda rw’umuziki.
Ubwo uyu muhanzi yakirwaga kuri Hip TV mu gace kitwa Trending, yavuze ko kuba yarikuye mu marushanwa mu muziki byatumye ubuhanzi bwe busubira inyuma.
OREZI yagarutse ku kamaro ko guhozaho, atanga urugero kuri Davido ko we agikora cyane nkaho aribwo akiza mu muziki.
Yagize ati “Nasubiye inyuma (mu muziki) kubera ubushake buke no kunyurwa n’aho ngeze. Nahoraga njya mu biruhuko kwinezeza, nza kugira ubushake buke birangira nikuye mu marushanwa.”
“Amarushanwa niyo nkingi yo guhozaho.dufatire urugero kuri Davido. Akora cyane nkaho ari umuhanzi ukizamuka. Afite amafaranga n’ubwamamare, ariko arakomeza agakora cyane.”
Mu 2019, OREZI yakoranye indirimbo n’abahanzi b’abanyarwandakazi Charly na Nina ,bayita LAZIZI.
