The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Ni ibintu bidashoboka gufata abagore bari mu myaka ya za 30 nk’abashaje- Lady Gaga

Umuririmbyi w’Umunyamerika, Lady Gaga, yanenze ivangura rishingiye ku myaka mu ruganda rw’umuziki wa pop.

Uyu muririmbyi w’imyaka 38 yavuze ko ari ibintu bidafututse gufata abagore bari mu myaka ya za 30 ‘nk’abashaje’ ku muhanzi wa pop.

Yabitangaje ubwo yakiraga igihembo cya Innovator Award mu bihembo bya iHeartRadio Music Awards 2025 byabereye muri Dolby Theatre i Los Angeles ku wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025.

Lady Gaga yishimiye iki gihembo yatwaye nk’ingurane y’imbaraga ashyira mu muziki ariko nanone agaragaza kutishimira uburyo abantu benshi bavuga ko umugore ugeze mu myaka 30 aba yamaze gusaza by’umwihariko abagaragara mu njyana ya Pop.

Yagize ati “Isi ishobora gufata umugore uri mu myaka ya za 30 nk’ushaje ku muhanzi wa pop, kandi ibyo ni ibintu bidashoboka, ariko ndabizeza ko ndi ubu aribwo nkitangira.”

Lady Gaga afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye kandi b’ibyamamare muri muzika ya pop, akaba yaratsindiye ibihembo byinshi birimo Grammy Awards. Azwi kandi ku bw’imbaraga ze mu kwiyerekana no gutanga ubutumwa bw’uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ku byerekeye uburinganire n’ubwigenge.

Yatangiye umuziki we mu myaka ya 2000, kandi mu 2008, yamenyekanye cyane ku isi yose nyuma yo gushyira hanze album ye ya mbere “The Fame,” yamenyekanyeho indirimbo nka “Poker Face” na “Just Dance.”

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena