The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Muri Rusizi abayozi batatu barimo na Meya beguye

Ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, abayobozi 3 bo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’i Burengerazuba beguye ku mirimo bari bashinzwe.

Abeguye barimo Uwari Umuyobozi w’Akarere Dr. Kibiriga Anicet, uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Dukuzumuremye Anne Marie na Niyonsaba Jeanne D’arc warushizwe CNF ku rwego rw’Akarere.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye aba Bayobozi uko ari batatu begura ku mirimo yabo.

Hari andi makuru avuga ko inama Njayanama y’Akarere yahise iterana kugirango isuzume ubwo begure bwabo.

Isoko: Umuseke

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena