The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Mu Rwanda hafunguwe ikigo gishinzwe kugenzura ubuzirange bw’imiti

Kuri uyu wa kane tariki 01 ugushyingo 2024, ni bwo Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe(AU), wafunguye ku mugaragaro icyicaro gikuru cy’ ikigo gishinzwe kwita ku buziranenge bw’imiti muri Afurika cyitwa African Medecine Agency (AMA) i Kigali.

Iki kigo kizita ku kongera ubushobozi ndetse n’ubugenzuzi mu bijyanye n’ imiti n’ibindi bikoresho byo mu mavuriro, hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’imiti mike n’inkingo bikorerwa muri Afurika.

U Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu icyenda, bitewe n’uko iki kigo cyashimye politiki y’u Rwanda igamije guteza imbere ubuvuzi. Iki kigo kizajya kigenzura imiti ikorerwa muri Afurika n’ ishyirwa ku isoko ryayo , hanagenzurwe abakora ubushakashatsi bujyanye n’imiti.

U Rwanda rwatanze inkunga muri bimwe mu bikoresho bizifashishwa mu mikorere y’iki kigobirimo imodoka 11 zizifashishwa na bamwe mu bakozi ba AMA.

Minisitiri w’ ubuzima Dr.Nsanzimana Sabin, yashimangiye ko hari n’ ibindi bizagenda bitangwa bitewe n’uko abakozi b’ iki kigo bazagenda biyongera, anagaragaza ko iki kigo cyari gikenewe, ko no ku yindi migabane ibi bigo bihari uretse Afurika yari isigaye.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru igihe.com, Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko mbere isuzumwa ry’imiti ryakorwaga n’ ibigo biri mu bihugu by’Afurika gusa hagendewe ku mategeko yabyo .

Ati:“ imiti ikorerwa muri Afurika, ihacuruzwa yose, n’ubushakashatsi ku miti, bizajya bisuzumwa harebwa ubuziranenge bwayo. Mbere byakorwaga n’ibihugu ubwabyo, ariko rimwe na rimwe ugasanga hari ibihugu bicyiyubaka, bityo iyo miti itujuje ubuziranenge ikaba yakomeza gutembera ku mugabane”.

Umuyobozi wa komisiyo ishinzwe ubuzima muri AU ‘Cessouma Minata samate’, yibukije uburyo muri 2019 ubwo covid-19 yatangiraga kuzahaza ibihugu by’isi, babonye ko Afurika yasigaye inyuma mu bijyanye n’ikorwa ry’ imiti n’inkingo. Yagaraje ko Afurika yabaye iyanyuma mu kwakira inkingo.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televisiyo y’u Rwanda RTV, yagize ati:“ Twatekereje ko dukeneye ikigo nk’iki ku mugabane w’Afurika n’ubwo igitekerezo cyari gihari kuva na mbere. Nyuma byanyuze mu nzira nyinshi zijyanye no kunoza amasezerano ya AMA no kuyemeza. Icyakora tugeze ahantu heza aho ibihugu byinshi byamaze kwemeza AMA, ndetse ubu tugiye gushaka Umuyobozi mukuru, ibintu tuzasoza vuba”.

Mu mwaka wa 2022, ni bwo u Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira AMA mu nama ya AU yabereye muri Zambia, mu gihe amasezerano yasinywe muri Kamena 2023.

This article was written by
Picture of Kevin Shema

Kevin Shema