Mohammed Kudus yahawe ibihano by’imikino ibiri by’inyongera n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) ndetse acibwa amande ya £60,000 kubera imyitwarire ye ku mukino bahuyemo na Tottenham.
Mu ibaruwa yandikiye FA, Kudus yasabye imbabazi avuga ko yatewe isoni n’ibyo yakoze.
Yatanze impamvu zigabanya uburemere bw’ibyaha bye, avuga ko imyiteguro y’uwo mukino yamubereye “igerageza rikomeye mu mitekerereze no bitewe n’inshingano z’ikipe y’igihugu n’ibitekerezo bibi byagiye bitangwa ku mbuga nkoranyambaga.