The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Miss Rwanda Muheto Divine yasabiwe gufungwa umwaka n’amezi 8

Miss Muheto ubwo yagezwaga ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro

Muri iki gitondo cyo kuwa 31 Ukwakira 2024 ni bwo Nshuti Divine Muheto wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2022 yitabye urukiko ku kuburanishwa ibyaha akurikiranyweho birimo no gutwara ikinyabiziga yasinze.

Ubwo yageraga mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa , yari yunganiwe n’abanyamategeko 3 ndetse kandi yagaragaraga nk’uwacitse intege mu myenda y’ibara rya Orange iriho ikote ry’umukara.

Uyoboye inteko iburanisha yamenyesheje Nshuti Divine Muheto imiterere y’ibyaha aregwa birimo gutwara yasinze, kugonga ibikorwaremezo agahunga.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo busobanura ko icyaha cya Gatatu uregwa akurikiranyweho ari icyo guhunga umaze guteza impanuka, aho Muheto yemera ko yagonze ariko ntiyemera ko yahunze. Ubushinjacyaha bwasabye ko Nshuti Divine Muheto yahamwa n’ibyaha byose uko ari bitatu kuko yabikoze mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanyemaze bumusabira ibihano kuri buri cyaha.

Ubushinjacyaha bwasabye ko icyaha cyo gutwara yanyweye yahanishwa igihano cyo gufungwa amezi 6 n’ihazabu 180,000 frw naho icyaha cyo gutwara nta ruhushya agahanishwa igufungo cy’amezi abiri n’ihazabu ya 10,000 frw.

Ku cyaha cyo guteza impanuka, ubushunjacyaha bwasabiiye uregwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu 30,000 frw. Ubushinjacyaha bwasabye ko bitewe n’uko habayeho uruhurirane rw’ibyaha yahanishwa igiteranyo cy’ibyo bihano bityo agahabwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi umunani n’ihazabu y’amafaranga 220,000 frw.

Nshuti Divine Muheto yemeye ibyaha bibiri naho icya gatatu aragihakana. Mu jwi rituje, yemereye urukiko ko yakoze icyaha cyo gutwara imodoka yanyweye ibisindisha, ndetse adafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, gusa ahakana ko atigeze ahunga ahubwo ko yabonye abantu babaye benshi akajya ku ruhande agategereza inzego z’umutekano.

Abunganira Muheto mu rukiko bakomeje basaba ko urukiko rwakoroshya ibihano bitewe n’uko ari ubwa mbere umukiriya wabo yari yitabye urukiko ndetse kandi bagashingira ku kuba uyu nyampinga asanzwe yiga muri ALU (Africa Leadership University) bityo ko bamworohereza agakomeza amasomo ye.

Hashingiwe ku byo urukiko rusabira Nshuti Divine Muheto ndetse no ku byo abamwunganira basaba, Urukiko rwabuze ko umwanzuro uzasomwa ku itariki ya 06 Ugushyingo 2024 saa 15h00.

Kuwa 29 ukwakira 2024 ni bwo uyu Miss Muheto Divine yashyikirijwe ubushinjacyaha gusa yari amaze iminsi 9 afashwe na polisi kuko yafashwe kuwa 20 /10/2024. Polis y’u Rwanda ikavuga ko bimwe mu byaha ashinjwa atari ubwa mbere abikoze.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena