Manager Muyoboke Alex usanzwe umenyerewe mu gufasha abahanzi no kubareberera inyungu, yashyize yerura ko ari we wareze Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, abitewe n’uko yari yaramusabye kwiyunga ndetse bikaba inshuro nyinshi ariko ntihagire icyo ahindura ku byo bavuganye.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru B&B Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2024, Muyoboke yasobanuye ko yatewe agahinda n’ibyamuvugwagaho, ku buryo ndetse ngo yumvaga yahagarika akazi amenyereweho ko kureberera inyungu abahanzi.
Ati: “Njye nagize agahinda kenshi, abantu barantuka baratwandagaza, rero kugeza ubu nta kindi nkeneye uretse ubutabera, nahamagaye Fatakumavuta kenshi, twarahuye kenshi, ariko bwacya nkabona nta cyo ahindura ku byo twavuganye.”
Muyoboke avuze ibi, nyuma y’aho agarutsweho mu rukiko ko ari mu bareze umunyamakuru Fatakumavuta. Icyakora yari ataragira icyo abitangazaho kuva uyu mugabo yakwitaba urukiko.
Alex Muyoboke ni umwe mu bamaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, aho yagiye akorana n’abahanzi batandukanye barimo, The Ben, Tom Close, Chary&Nina, ndetse n’abandi batandukanye.