Umuririmbyi wo mu itsinda One Direction Liam payne uherutse kwitaba Imana, byamaze kwemezwa ko umuhango wo kumuherekeza uba kuri uyu wa gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024.
Uyu muhango uraza kubera mu Bwongereza, mu mujyi wa Wolverhampton ,aho Nyakwigendera akomoka.
Kwitabira uyu muhango si ibya buri wese ubishaka, kuko byamaze gutangazwa ko abagize umuryango wa Liam ndetse n’inshuti za hafi ,ari bo bari buze kuhagaragara bonyine.
Mu bamaze gutangazwa, harimo ababanye na Liam muri One Direction ari bo: Zayn Malik, Niall Horan, Harry styles na Louis Tomlinson.
Kuri aba kandi hiyongeraho umugabo wagize uruhare mu ishingwa rya One Direction witwa Simon cowell ndetse n’umukunzi wa Liam witwa Kate Cassidy.
Liam Payne yitabye Imana aguye muri hoteli iherereye mu mujyi wa Buenos Aires muri Argentine.
Abantu 3 barimo inshuti ya Liam babanaga umunsi ku munsi ubwo yari muri iyo hoteli, umukozi wa Hoteli ndetse n’uwazaniraga ibiyobyabwenge Liam, bose batawe muri yombi ,biturutse ku mashusho yafashwe na Camera zicunga umutekano muri iyo hoteli.
Aba bombi uko ari batatu bashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rwa Liam payne.
Ku wa 06 Ugushyingo 2024, nibwo umubiri wa Liam Payne wagejejwe mu Bwongereza ushyikirizwa Se umubyara Geoff Payne, nyuma yo gusuzumwa ngo harebwe niba haba hari indi mpamvu yaba yarateye urupfu rwe.
Raporo z’ubuvuzi zagaragaje ko nta kindi kihishe inyuma y’urupfu rwa Payne, uretse ibiyobyabwenge yari yafashe, no kuba yari yakomeretse bikomeye ,akava amaraso imbere n’inyuma.