Yanditswe na Leandre Abizeye
Umuyobozi wungirije wa East Africa University Rwanda(EAUR), Prof. Callixte Kabera, yasabye abarangije amasomo muri iyi kaminuza gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bahawe mu gukemura ibibazo by’abaturage no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yabitangaje mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya karindwi wabereye muri Intare Conference Arena i Kigali, ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026.
Prof. Kabera yibukije abarangije ko kubona impamyabumenyi atari iherezo ry’urugendo rwabo, ahubwo ari intangiriro yo gukoresha ibyo bize mu guhindura imibereho y’abaturage.
Yavuze ko uburezi bukwiye gufasha umuntu kubona akazi, kwihangira imirimo no gukomeza gutera imbere mu mwuga.
Yagize ati: “Ubumenyi butanga ibisubizo.”
Yagaragaje ko EAUR ikomeje kunoza ireme ry’uburezi binyuze mu mahugurwa ngiro no gukorana n’ibindi bigo, kugira ngo abanyeshuri bahabwe ubumenyi n’ubushobozi bijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Yongeyeho ko iyi kaminuza igamije guteza imbere ubushakashatsi n’udushya, kwagura ubufatanye n’abafatanyabikorwa no kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi.
Prof. Kabera yavuze ko EAUR imaze gutera intambwe igaragara, ariko ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo abarangije amasomo babe bafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bahura na byo mu buzima busanzwe.
Yasoje ijambo rye asaba abarangije gukoresha ubumenyi n’indangagaciro bahawe muri EAUR mu guteza imbere imibereho yabo no kuzamura imibereho y’abaturage.









