Yanditswe na Abizeye Leandre
Fabrice Shema Ngoga yeguye ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), avuga ko ubwegure bwe buhita butangira gukurikizwa.
Mu ibaruwa yo ku wa 29 Nzeri 2026 yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA, Shema yasobanuye ko iki cyemezo gifitanye isano n’ikibazo cy’ubunyangamugayo kimureba ku giti cye.
Yavuze ko kwegura ari icyemezo abona gikwiye kugira ngo arinde icyizere abantu bafitiye iri shyirahamwe, anareke inzego zibifitiye ububasha zikore mu bwigenge.
Shema yasabye ko ubwegure bwe budahabwa ibindi bisobanuro birenze ibyagaragajwe binyuze mu nzira zibugenewe.
Ati: “Ubwegure bwanjye ntibukwiye gusobanurwa birenze ibyemejwe binyuze mu nzira zibugenewe.”
Yashimangiye ko akomeje gushyigikira amahame yo kuryozwa ibyo umuntu akora, gukorera mu mucyo n’imiyoborere myiza mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Yijeje kandi ko azafasha mu ihererekanya ry’inshingano kugira ngo ibikorwa bya FERWAFA bikomeze nta nkomyi.
Shema yashimiye abagize Inteko Rusange, Komite Nyobozi, abakozi ba FERWAFA, abafatanyabikorwa, abafana n’ikipe y’igihugu Amavubi ku cyizere n’ubufatanye bamugaragarije mu gihe yamaze ayobora iri shyirahamwe.
Yasoje avuga ko ari ishema gukorera umupira w’amaguru w’u Rwanda.
Shema yari yatorewe kuyobora FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025, asimbuye Alphonse Munyantwali. Yeguye amaze umwaka urengaho ukwezi muri izi nshingano.








