Yanditswe na Iradukunda Olga Christella
Muri iyi minsi, bamwe mu batuye umujyi wa kigali bakomeje gutaka izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ibiribwa by’ibanze birimo nk’ibirayi, ibitoki, imboga n’ibijumba byazamutse ku buryo hari n’ibyikubye hafi kabiri, bikabagiraho ingaruka mu mibereho ya buri munsi.
Mu masoko yo mu mujyi wa Kigali arimo Kimironko na Nyagatovu, a baturage bavuga ko ibiciro by’ibiribwa bihinduka hafi buri munsi, ku buryo kubona ibitunga miryango yabo bigoye.
Mukantabana Alice, usanzwe ahahira mu isoko rya Kimironko, avuga ko ibiciro by’imboga n’ibindi biribwa byazamutse ku buryo amafaranga yahahishaga mu minsi ishize atakibasha icyo ahaha n’uko byari bisanzwe.
Agira ati “ Uyu munsi imboga za Dodo umufungo ugeze kuri 500 Frw kandi usanga ari umufungo muto cyane, mu gihe mbere wasangaga dodo z’100 Frw zibasha guhaza umuryango. Inyanya nazo zarazamutse cyane kuko mbere wabashaga kubona inyanya zikojeje ibiryo ku 100 Frw, gusa uyu munsi 100 rigura urunyanya rumwe”
Nizeyimana David, uhahira ku isoko rya Nyagatovu, na we avuga ko ibiciro bihinduka umunsi ku wundi. Yatanze urugero rw’ibirayi, avuga ko ikiro cyabyo ubu kigura 1,200 Frw, mu gihe mu kwezi kwa munani ikiro cy’ibirayi cyaguraga 600 Frw.
Avuga kandi ko n’ibindi biribwa, birimo ibitoki n’ibijumba, byazamutse ku buryo umuguzi adashobora kumenya neza igiciro azahasanga ku munsi ukurikiyeho.
Nizeyimana akeka ko iri zamuka rishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo imisoro, izuba ryinshi ndetse n’ubukode bw’ahacururizwa bushobora gutuma abacuruzi bazamura ibiciro.
Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko kimwe mu byatumye ibiciro by’ibiribwa bizamuka ari izuba ryinshi ryamaze igihe kirekire, ryagize ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi wari utegerejwe ku isoko.
Karangwa Patience, Umuyobozi ushinzwe gusesengura igenagaciro mu bucuruzi, avuga ko iyo umusaruro ugabanutse, ibicuruzwa biboneka ku isoko bigabanuka, bigatuma ibiciro bizamuka.
Avuga ko Minisiteri izakomeza gukorana n’abikorera mu gushaka ibisubizo, birimo no gutumiza hanze y’igihugu ibicuruzwa bishoboka, mu rwego rwo kongera ibicuruzwa ku isoko no gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro.
Nubwo inzego za Leta zivuga ko hari ingamba ziri gufatwa, abaguzi bo mu masoko bavuga ko bakeneye kubona impinduka ku giciro cy’ibiribwa, kuko amafaranga binjiza atakibasha kugura ibyo bari basanzwe babona.
Iri zamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ntirivugwa mu mujyi wa Kigali gusa kuko no mu bice bitandukanye mu gihugu ibiciro bikomeje kuzamuka kuburyo bihangayikishihe abaturage ko mu minsi iza bashobira kutabasha kwigondera ibiribwa
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko izamuka ry’ibiciro rikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage.
Muri 2026, ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi byakomeje kuzamuka, cyane cyane mu byiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, ubwikorezi ndetse n’inzu n’ibicanwa.
Raporo ya NISR igaragaza ko mu gihe cyavuzwe mu mibare yatanzwe, ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16.3%, mu gihe ubwikorezi bwazamutseho 24.2%, naho inzu n’ibicanwa bikazamukaho 20.4%.








