yanditswe na Abizeye Leandre
Madamu Jolly Irankunda, uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya East African University Rwanda (EAUR), yasabye abarangije amasomo gukoresha ubumenyi n’impano bafite mu gukemura ibibazo, guhanga imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya karindwi wabereye muri Intare Conference Arena i Kigali.
Irankunda yavuze ko kurangiza kaminuza atari iherezo ry’urugendo, ahubwo ari intangiriro y’amahirwe mashya yo gukoresha ubumenyi bungutse mu guhindura imibereho y’abandi.
Yagize ati: “Kurangiza kwanyu amasomo ni intangiriro y’amahirwe menshi yo kugira icyo muhindura.” Yasabye abarangije gukoresha impano zabo mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari no guhanga amahirwe afasha n’abandi gutera imbere.
Yashimangiye ko u Rwanda rukeneye abantu bashobora guhanga udushya, gutanga ibitekerezo bishya, gukemura ibibazo bifatika no gukorera abaturage babikunze kandi babitangiye.
Irankunda yavuze ko intsinzi nyakuri idapimirwa gusa ku byo umuntu yagezeho ku giti cye, ahubwo inareberwa ku mpinduka nziza agira mu buzima bw’abandi.
Yagize ati: “Intsinzi nyakuri ntipimirwa gusa ku byo umuntu yagezeho ku giti cye, ahubwo inareberwa ku mpinduka nziza agira mu buzima bw’abandi.”
Yagarutse kandi ku kamaro ko gucunga neza umutungo wa kaminuza, guteza imbere ireme ry’uburezi no guhanga udushya bifasha mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Yavuze ko iterambere rirambye rya EAUR risaba ubufatanye n’inshingano zisangiwe hagati y’Inama y’Ubutegetsi, ubuyobozi bwa kaminuza, abakozi n’abandi bafatanyabikorwa.
Ati: “Iterambere rikomeza rya East African University Rwanda rishingiye ku nshingano zisangiwe.” Yashimangiye ko Inama y’Ubutegetsi ikwiye gukomeza kugenzura imikorere ya kaminuza, mu gihe ubuyobozi bugomba gushyira mu bikorwa ibyo bwiyemeje no kubahiriza amahame y’umwuga.
Yasoje ashimira abarangije amasomo, abifuriza amahirwe masa mu cyiciro gishya cy’ubuzima, anabasaba gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere imibereho yabo n’iy’abaturage.









