Indimi
EN
/
RW

, , , ,

Green Voice Rwanda yashishikarije abanyeshuri kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije

Posted by

–

Abanyeshuri biga muri GS Remera Protestant bashishikarijwe kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kumenya akamaro k’ibiti no gutandukanya imyanda.

Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa 4 Ugushyingo 2026, ubwo Green Voice Rwanda yasuraga iri shuri. Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri basaga 1,089, abarimu ndetse n’uhagarariye umuryango Forest4Life, ukora ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije.

Green Voice Rwanda igizwe n’abanyeshuri biga n’abize itangazamakuru muri kaminuza enye zo mu Rwanda, zirimo Mount Kigali University (MKU), East African University Rwanda (EAUR), Institut Catholique de Kabgayi (ICK) na Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.

Aba banyeshuri  bihuje nyuma yo kwitabira amahugurwa ajyanye no gukora inkuru zinyanye n’ibidukikije yari yateguwe na FOJO Media Institute binyuze muri Rwanda Media Programme. Nyuma yaho, biyemeza gukora inkuru zigaruka ku bidukikije n’ibindi bibazo bifitanye isano na byo, birimo imihindagurikire y’ibihe, ibishanga, urusobe rw’ibinyabuzima no kubungabunga ibidukikije ndetse no gusangiza ubumenyi abandi.

NDUWAYEZU Jean Claude, ushinzwe abanyeshuri muri East African University Rwanda, yashimiye Green Voice Rwanda n’ubuyobozi bwa GS Remera Protestant ku gikorwa cyiza cyo gushishikariza abanyeshuri kugira uruhare mu kurengera ibidukikije. Yashishikarije abanyeshuri gukomeza kwita ku bidukikije bakiri bato, ashimangira ko buri wese afite inshingano zo kwita ku giti yateye no kukibungabunga.

Yongeyeho ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu zigira uruhare mu kwihutisha iterambere mu nzego zose, by’umwihariko mu gutanga ibitekerezo no gushyira mu bikorwa ingamba zo kurengera ibidukikije.

Yagize ati: “Buri kaminuza yose, ihora yishimira kubona abanyeshuri bishyira hamwe ndetse bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Patrick Niyonkuru, wize Itangazamakuru muri EAUR, ndetse akaba ahagarariye Green Voice Rwanda, yavuze ko intego z’uyu muryango zitagarukira gusa ku gukora inkuru z’ibidukikije, ahubwo ko harimo no gusangiza abaturage ubumenyi ku bijyanye no kubirinda, by’umwihariko urubyiruko.

Mu ijambo rye, Patrick yagize ati: “Igihe cyiza cyo kurinda ibidukikije cyari ejo, ariko amahirwe dusigaranye ni uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no gushyiraho ingamba zo kubungabunga ibidukikije, nk’uko bigaragara mu cyerekezo cy’Igihugu 2050. Yashishikarije urubyiruko gukoresha imbaraga, ubumenyi n’ibitekerezo byarwo kugira ngo rugire uruhare mu kugera ku ntego z’iterambere n’ejo hazaza harambye.

Yavuze kandi ko kurengera ibidukikije bidasaba gusa kugira amakuru n’ubumenyi kuri byo, ahubwo ko bigomba kujyana n’ibikorwa bifatika. Yashimangiye ko ibibazo by’ibidukikije biri mu mbogamizi zihangayikishije isi, bityo ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kubibungabunga.

Muri iki gikorwa, abanyamuryango ba Green Voice Rwanda n’abitabiriye bateye ibiti, batanga ibikoresho birimo ibyifashishwa mukubona aho gushyira imyanda (Dusbins),n’amacupa akoreshwa inshuro zirenze imwe  kandi bakangurira abanyeshuri gukomeza kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.

Hanaganiriwe ku gitekerezo cy’ “Igiti cyanjye”, kigamije gutuma buri muntu yumva ko afite inshingano zo kwita ku giti yateye. Icyakora, igiti ntigifatwa nk’umutungo w’uwagiteye wenyine, ahubwo ni umutungo rusange, bityo buri wese akwiye kugira uruhare mu kukibungabunga.

AKIMPAYE Sandrine, uhagarariye Environmental Club muri GS Remera Protestant, yavuze ko kwakira Green Voice Rwanda byabahaye amahirwe yo kongera ubumenyi no kugira uruhare mu bikorwa bifatika byo kurengera ibidukikije.

Yongeyeho ko abanyeshuri biteguye gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, agira ati: “Kuba bakuru bacu biga muri kaminuza zitandukanye badusuye byadushimishije, kandi natwe twiyemeje gukomeza kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.”

BIZIMANA Jean Baptiste, Umuyobozi wungirije wa GS Remera Protestant ushinzwe imyitwarire, yashimiye Green Voice Rwanda ku bufatanye yagiranye n’ishuri. Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bifasha abanyeshuri kumenya agaciro k’ibimera n’inyamaswa no kwimakaza umuco wo kubungabunga ishuri n’ibirukikije.

Mu ijambo rye, yagize ati: “Kubona abanyeshuri biga itangazamakuru muri kaminuza bishyize hamwe kugira ngo basangize abandi ubumenyi ndetse banakore inkuru z’ibidukikije byadushimishije.”

HAKORIMANA James, wari uhagarariye umuryango Forest for Life, yashimangiye ko gusangiza urubyiruko ubumenyi ari inkingi ikomeye mu kubungabunga ibidukikije, kuko bituma na rwo rubasha kubusangiza bagenzi barwo.

James yashimangiye akamaro ko gutera ibiti no kubibungabunga, agira ati: “Igiti gitewe uyu munsi kiba ari isezerano, ariko igiti kirinzwe neza kiba ari ahazaza.”

Yasobanuye ko ibiti bigira uruhare mu gusukura umwuka, kurinda ubutaka isuri no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Yasabye abanyeshuri gukomeza kwita ku biti bateye, babivomera kandi bakabirinda kwangirika.

Iki gikorwa kigaragaza akamaro k’ubufatanye hagati y’urubyiruko, amashuri n’imiryango itandukanye mu kurengera ibidukikije ndetse n’urugero rwiza rwibishoboka iyo hahujwe imbaraga.

Yanditswe na LEANDRE Abizeye

↑