Indimi
EN
/
RW

, ,

Chancellor wa EAUR yasabye abarangije amasomo guhuza impamyabumenyi n’ubunyangamugayo

eaur graduation

Posted by

–

yanditswe na Leandre Abizeye

Prof. George Mondo Kagonyera, Chancellor wa East African University Rwanda (EAUR), yasabye abanyeshuri barangije amasomo guhuza ubumenyi bahawe na kaminuza n’ubutwari, ubunyangamugayo ndetse no kumva inshingano bafite mu guteza imbere umuryango nyarwanda.

Yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya karindwi wabereye muri Intare Conference Arena i Kigali.

Kagonyera yabwiye abarangije ko kubona impamyabumenyi ari intangiriro y’icyiciro gishya cy’ubuzima, kibazanira inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Yagize ati: “Uyu munsi urabafungurira icyiciro gishya cy’ubuzima bwanyu n’inshingano zikomeye kurushaho ku muryango mugari.”

Yavuze ko impamyabumenyi ishobora gufungura amarembo y’amahirwe y’akazi n’andi mahirwe, ariko ko abarangije amasomo bakwiye no kugira ubushake bwo kwishyiriraho intego, ubutwari n’ubunyangamugayo kugira ngo bagere ku ntsinzi.

Ati: “Impamyabumenyi zanyu zizabafungurira amarembo, ariko kugira icyo mutangiza, ubutwari n’ubunyangamugayo ni byo bizabafasha gutera imbere.”

Chancellor wa EAUR kandi yashimangiye ko ubumenyi bw’umwuga bwonyine budahagije, asaba abarangije mu mashami atandukanye arimo ubwubatsi, ubuvuzi n’ibaruramari kujyana ubumenyi n’imyitwarire myiza mu kazi.

Yagize ati: “Uko ubumenyi waba ufite bwaba bungana kose, ugomba no kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi ukora.”

Yasoje asaba abarangije gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bungukiye muri kaminuza mu buryo bufitiye akamaro abaturage no mu gukemura ibibazo bibugarije.

↑