yandutswe na Leandre Abizeye
East African University Rwanda (EAUR) igiye gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 779 barangije amasomo yabo, mu muhango uri kubera kuri Intare Conference Arena kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026.
Aba banyeshuri barangije mu mashami atandukanye arimo uburezi, itangazamakuru n’itumanaho, ubugeni n’ibishushanyo mbonera, imari, ibaruramari, ubukerarugendo no kwakira abantu.
Mu barangije, 608 babonye impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri cyo hasi, mu gihe 96 barangije mu cyiciro cya kabiri cyo hejuru. Abandi 68 barangije mu cyiciro cya gatatu.
Abanyeshuri batandatu barangije mu cyiciro cya mbere, mu gihe umwe yahembwe kubera umusaruro mwiza yagaragaje mu masomo.
Uyu ni umuhango wa karindwi wa EAUR wo gutanga impamyabushobozi, ukaba wahuje abanyeshuri barangije n’imiryango yabo kugira ngo bishimire irangira ry’amasomo no guhabwa impamyabushobozi zabo.
EAUR ni imwe muri kaminuza zikorera mu Rwanda, itanga amasomo mu mashami atandukanye.









