Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Kamena 2025, urubyiruko rurenga 2,000 rwitabiriye Kigali Job Net 2025, ihuriro ngarukamwaka rihuza abashaka akazi n’abarikora, ryabereye kuri Petit Stade Amahoro i Remera, ku nshuro yaryo ya 15.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), kigamije guhuza abakoresha n’urubyiruko rushaka akazi, no kurwanya ubushomeri binyuze mu bufatanye, ubufasha mu myuga, n’iterambere ry’umwuga.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imiturire Dusabimana Fulgence yavuze ko Kigali Job Net 2025 ari umwanya udasanzwe wo guhuza amahirwe, ubushobozi n’ibitekerezo bigamije iterambere rirambye ry’abaturage, cyane cyane urubyiruko.
Yagize ati: ” Job Net ni kimenyetso cy’imbaraga zishyirwa mu gushakira ibisubizo ikibazo cy’ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko, dukoresheje ubufatanye, ikoranabuhanga, n’imiyoborere ishingiye ku muturage.”

Ibigo bitandukanye byagize amahirwe yo guhurira ahantu hamwe n’umubare munini w’abakozi no kwerekana amahirwe aboneka mu bigo byabo. Abashaka akazi nabo bahawe amahirwe yo kwiga byinshi ku byerekeye abakoresha no gukoresha amahirwe ahari yo kubona akazi ku isoko ry’umurimo.


Abitabiriye bagize amahirwe yo guhura na ba Rwiyemezamirimo batandukanye bitabiriye iki gikorwa ariko no kubona imenyerezamwuga ndetse hakaba n’abatahana akazi.

Kuva Ihuriro ry’abashaka akazi n’abagatanga (Job Net) ryatangira mu mwaka wa 2014 rimaze kuba inshuro 15.Uru rubuga gutanga umusaruro ushimishije kuko mu riheruka, abantu barenga 700 babonye imirimo ihoraho n’akazi k’igihe gito, mu gihe abarenga 1800 babonye aho bimenyerereza umurimo n’aho bakorera amahugurwa atandukanye.


