The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Kenya: Kiliziya Gatolika yanze inkunga ya Perezida

Musenyeri Philip Anyolo , Arikiyesikopi wa Nairobi muri Kenya yatangaje ko inama y’Abepisikopi yanze inkunga Perezida wa Kenya William Samoei Ruto aherutse gutanga afatanyije na Guverineri w’uyu mujyi.

Iyi nkunga irimo amashilingi 600.000 Perezida Ruto yahaye kolari n’Inama y’Abamisiyoneri muri Paruwasi ya Soweto tariki ya 17 Ugushyingo 2024, na miliyoni ebyiri yatanze zo kubaka inzu y’abapadiri.

Mu bindi Perezida Ruto yari yemeye harimo kuba azayiha izindi miliyoni eshatu z’amashilingi zo kuzuza inzu y’abapadiri ndetse n’imodoka ya bisi.

Uwo munsi Guverineri wa Nairobi, Johnson Sakaja, na we yahaye kolari yo muri iyi Paruwasi n’Inama y’Abamisiyoneri amashilingi ya Kenya 200.000.

Musenyeri Anyolo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024, yatangaje ko za Paruwasi zitemerewe kwakira inkunga z’abashyize imbere inyungu za politiki, bityo ko ayo Guverineri Sakaja na Perezida Ruto batanze bazayasubizwa.

Nk’uko tubikesha BBC yashyize hanze aya makuru, Musenyeri Anyolo yagize ati: “Iyi nkunga izasubizwa abayitanze. Ikindi, andi mashilingi miliyoni eshatu yo kubaka inzu y’abapadiri Perezida yatanzemo isezerano n’impano ya bisi ya Paruwasi turabyanze.”

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’aho abayobozi ba Kiliziya bavuga ko abayobozi (Abanyapolitiki) bakwiye kujya baza gusenga bagahembuka mu by’umwuka ndetse bikaba byanakozwe mu rwego rwo kurinda ihame ry’itorero.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena