Kamala Harris wari mu bahataniye umwanya wo kuba perezida wa Amerika yaje kuva ku izima agira icyo atangaza nyuma yo gukubitwa inshuro.
Uyu mukandika w’ishyaka ryaba Democrates yari ahanganye na Perezida Donald Trump wo mwishyaka ry’Abarepubulikani (Republican Party) uyu akaba ari nawe watsindiye umwanya wo kuba Perezida wa Amerika muri manda y’imyaka ine.
Mu magambo ya Kamala Harris ashimira Perezida Donald Trump wamutsinze yagize Ati “Umutima wanjye unyuzwe n’icyizere mwangiriye n’urukundo rwuzuye ku gihugu cyacu. lbyavuye mu matora si byo twifuzaga, si byo twaharaniye, si byo twatoye, ariko munyumve neza, urumuri rw’isezerano ry’Abanyamerika ruzahora rwaka, rufite umucyo mu gihe tutazigera ducogora kandi tugakomeza guhangana”.
Yakomeje avuga ko bazahererekanya ububasha mu buryo bwiza kandi bunyuze mu mucyo ndetse amwifuriza kugira ihirwe mu mirimo yongeye kujyamo yo kuyobora abany’Amerika.
Kamala Harris yavukiye mu mujyi wa Oakland, muri Leta ya California, ku itariki ya 20 Ukwakira 1964.Kamala Harris ni Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2021, akaba ari umugore wa mbere ndetse n’umwiraburakazi wa mbere wagiye kuri uwo mwanya mu mateka ya Amerika.Yavutse ku babyeyi b’abimukira, nyina ukomoka mu Buhinde na se ukomoka muri Jamaica.
Kamala Harris yari asanzwe ari umusenateri ahagarariye Leta ya California, kandi yakoze indi mirimo ikomeye mu mategeko, aho yabaye Umushinjacyaha Mukuru wa California (California Attorney General).
Mu matora yo mu 2020, yiyamamaje nk’umukandida ku mwanya wa Perezida ariko nyuma ashyigikira Joe Biden, waje kumuhitamo ngo bazakorane nk’ikipe, ari Visi Perezida.