Umuhanzi w’Umunyanijeriya Johnny Drille, wamamaye cyane mu ndirimbo “Wait for Me” yasohoye mu 2017, yasobanuye byinshi ku buzima bwe bushya bwo kuba umubyeyi, ashimira byimazeyo ababyeyi be ku rugendo rukomeye banyuzemo bamurera.
Ku wa 17 Ugushyingo 2023, Johnny Drille n’umugore we Rima Tahini bibarutse imfura yabo y’umukobwa bayise Amaris Esohe Ighodaro. Ni umwana wa mbere uyu muhanzi yibarutse, ibintu avuga ko byamuhinduriye ubuzima mu buryo bukomeye.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Dose of Society, Drille yagaragaje ko kuba umubyeyi byamuhaye ishusho nshya y’ubuzima, cyane cyane ku bijyanye n’agaciro k’umuryango.
Yagize ati:“Rimwe mu mategeko ngenderaho ni uko umuryango uza ku isonga. Nashoboraga gusiga ikintu icyo ari cyo cyose, aho ari ho hose ku isi, igihe umuryango wanjye unkeneye.”
Yavuze ko buri gihe iyo yabaga ananiwe cyangwa ahangayitse, yahungiraga mu muryango akumva agarutse mu buzima bwe busanzwe. Ati: “Barahambereye cyane, cyane cyane ababyeyi banjye. Ubu, inzozi zanjye ni ukubasha kubitaho nkanabereka isi,”.
Johnny Drille yagarutse ku rugendo rw’ubuzima bwe, avuga ko ababyeyi be batari bafite byinshi, ariko bagaharanira ko abana babo bagira ubuzima bwiza. Yagize ati:“Ndibuka ko rimwe na rimwe byabaga bikomeye cyane, tudafite icyo kurya, ariko bagakora ibishoboka byose kugira ngo badufashe. Ubu iyo mbitekereje, ni bwo menya uko bagiye bagerageza kuturinda.”

Uyu muhanzi yavuze ko kuba umubyeyi byatumye arushaho gusobanukirwa n’uburemere n’ubutwari ababyeyi bagira mu kurera no kwitangira abana babo. Ati:“Ubu mfite umukobwa kandi numva neza uko bimera kugira uwo witaho. Ndashimira ababyeyi banjye ku byo bankoreye byose. Kwibaruka biguhindurira ubuzima mu buryo butangaje,”.
Yasoje ashimangira ko ashima cyane ko yagize amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi bamureze mu bwitange bukomeye ati:“Ntekereza ko ntabivuze byose, ariko nishimira ko mfite ababyeyi babashije kunyitaho, cyane cyane muri iyi si igoye gutya.”
Johnny Drille ari mu bahanzi bubashywe mu njyana ya R&B na Soul muri Afurika. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo How are you my friend, Believe me na Wait for me yashyize hanze mu 2017.
