Byamaze kwemezwa ko icyamamare mpuzamahanga mu muziki w’inyana ya R&B, John Legend, azataramira mu Abanyarwanda mu gitaramo ‘Move Africa’, kizaba ku wa 21 Gashyantare 2025 muri BK Arena, i Kigali.
Iki gitaramo cya Move Africa gitegurwa na Global Citizen, kigiye kuba ku nshuro ya kabiri muri Afurika. Umwaka ushize, iki gikorwa cyabereye i Kigali cyari cyatumiwemo umuraperi w’icyamamare, Kendrick Lamar, wasize amateka adasanzwe mu muziki w’u Rwanda.
John Legend, ufite amazina nyakuri John Roger Stephens, yavukiye muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku myaka 45 y’amavuko, uyu muhanzi amaze kuba ikirangirire ku rwego rw’Isi kubera umuziki we udasanzwe. Azwiho kugira ijwi ryihariye no gusohora indirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.
Kuva yatangira umuzi, Legend yahatanye mu bihembo 130 bikomeye ku Isi, akaba amaze gutindira 36 birimo “Grammy na Academy Award”, yegukanye abikesha albums ze zakunzwe zirimo “Get Lifted” na “Love in the Future.”Ni umwanditsi w’indirimbo, umuhanzi akaba n’umuhanga mu gucuranga piano.
Mu buzima bwe bwite, John Roger Stephen yakoze ubukwe n’umunyamideli Chrissy Teigen basezerana muri 2013 kuri ubu bakaba bamaze kubyarana abana bane.
John Legend yakoze indirimbo nka All Of Me, Love me Now, Tonight ndetse n’izindi nyinshi.