Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Jean Bosco Ntibitura Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Dushimimana Lambert wayoboraga iyi ntara kuva muri Nzeri 2023.
Nk’uko tubisoma mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, Intara y’Iburengerazuba yahawe umuyobozi mushya .
Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yahoze akuriye ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda muri Minisiteri y’Umutekano, aba n’ Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza.