Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Israel Mbonyi yatanze ibyishimo mu gihugu cya Tanzania muri izi mpera z’icyumweru tuvuyemo.
Uyu muhanzi yari yitabiriye ibitaramo bibiri birimo icya VIP cyabaye mu ijoro ryo kuwa 02 Ugushyingo ndetse n’icyabaye mu ijoro ryo kuwa 03 Ugushyingo.
Igitaramo cya mbere cya VIP bivugwa ko amatike yashize ku isoko igitaramo kitaragera umunsi wo kuba.
Itike ya make yo kwinjira muri iki gitaramo yari ibihumbi 100TZs (hafi ibihumbi 50Frw), iya VIP yari ibihumbi 300TZs (hafi ibihumbi 150Frw) na ho mu myanya ya VVIP bikaba ibihumbi 500TZs (hafi ibihumbi 250Frw), Kiba cyarabereye ahitwa Mlimani City.
Ikindi gitaramo cyabereye ahitwa Leaders Club kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024. Iki gitaramo cyo kukinjiramo byari ibihumbi 20TZs (hafi ibihumbi 10Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi 50TZs (hafi ibihumbi 25Frw) mu myanya y’icyubahiro.
Mu mashusho yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo n’iza Israel Mbonyi agaragaza ibyishimo byinshi ku maso yabari bitabiriye ibi bitaramo. Si ibyo gusa Kuko na Israel yagiye agaragaza umunezero yatewe no gutaramira abakunzi be bo muri iki gihugu cya Tanzania.
Ibi bitaramo byabereye muri Tanzania bibaye bibanjirijwe n’icyo Israel Mbonyi yitegura gukora kuri Noheli yise Icyambu kikaba gitegerejwe n’abatari bacye dore ko benshi bamaze kumenyera gutararamirwa n’uyu muhanzi akabafasha gusoza umwaka wabo neza.