Umuhanzi wo muri Nigeria, David Adeleke, uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje ko kuri ubu isi isigaye yubaha umugabane Africa biturutse ahanini ku buzima bw’abatuye uyu mugabane, umuco wabo ndetse n’injyana ya Afrobeats kuri ubu yatumye abahanzi b’Abanyafurika bubahwa mu bihugu by’iburengerazuba.
Mu kiganiro yagiranye na Kiss Fresh UK ku ya 31 Ukwakira 2024, Davido yagize ati: “Muri iyi mpeshyi, nari mu Burayi cyane. Nari mfite ibitaramo bibiri, ariko nari mu biruhuko. Kandi nabonye ko imiterere yahindutse. Imyaka ibiri irashize, ubwo nari i Burayi, bakinaga Afrobeats mu gihe kingana n’isaha imwe ariko ubu si ko bikimeze.”
Ati: “Ndashaka kuvuga ko abantu bakunda Afrobeats. Kuri ubu ,abantu bose bakunda iyo njyana, ndetse no muri Amerika. Ndetse iyo dushaka gufatanya n’abahanzi b’Abanyamerika kandi dushaka gukora injyana yabo, bahita batubwira ngo dukore Afrobeats. Ubu, inkuru zerekeye Abanyafurika zarahindutse. Icyubahiro kirahari. Ntabwo ari muri muzika gusa, ahubwo no mu myambarire, ndetse n’ ibiryo.”
Davido yakoze indirimbo zakunzwe zirimo: ‘If’, ‘Unavailable ‘ na ‘Over Dem’.