The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Injira mu gitaramo cyiswe ‘Keep it 100 Experience’

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Universe habereye igitaramo cyiswe ‘Keep It 100 Experience’ cyateguwe n’uruganda Skol rutunganya ibinyobwa bitandukanye.

Iki gitaramo cyagaragayemo abahanzi batandukanye barimo Bull Dogg, Riderman, Fireman, B Threy, Zeo Trap, Slum Drip, Boy Chopper, Bushali, Papa Cyangwe, Kenny K Shot, Bruce The 1St , Nessa&Beat Killer.

Icyumba cyabereyemo igitaramo, gisanzwe cyakira abantu 1500 icyakora abantu bari bakeya, urebesheje ijisho wavuga ko nibura icyumba cyari kirimo abantu 900.

Ahari hateganyijwe kwicara abanyacyubahiro habuze abantu bituma imyanya yari iteganyijwe ikurwamo intebe zirabikwa.

Iki cyumba cyari giteguwe, ibyuma bivuga neza kandi biteguye (Sound) ndetse n’amatara ateguye kandi agaragara neza.

Ni igitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa kumi n’imwe zuzuye, gusa byakozwe mu nkokora n’imvura yaguye muri ayo masaha. Saa mbili ni bwo abashyushyarugamba barimo Anitha Pendo  na Kate Gustave bageze ku rubyiniro batangira guha abantu ikaze.

Umuhanzi wa mbere ari we Slum Drip yinjiye ku rubyiniroyageze ku rubyiniro saa tatu na cumi n’ibiri (21:12pm), atangira kwishimana n’abakunzi be bagaragaje ko bishimiye cyane indirimbo imwe yise 250 yakoranye na Bushali na B Threy.

Abahanzi bagiye bakurikirana ku rubyiniro bagenda batanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki by’umwihariko abakunda injyana ya Hip Hop dore ko ryari ijoro ryahariwe Hip Hop.

Abakunzi b’umuziki bari babukereye baje kwishimana n’abahanzi bakunda, byumwihariko bigaragazwa n’uburyo buri muhanzi yageraga ku rubyiniro akerekwa urukundo mu buryo budasanzwe.

Abahanzi Beat Killer na Nesa bari bamaze igihe bavuga ko badahabwa umwanya mu bitaramo bininikandi bikomeye na bao bahawe umbataramira abari bitabiriye iki gitaramo. Ubwo bavaga ku rubyiniro bishimiye urukundo beretswe bitsa imitima bati “Birabaye.”

Abahanzi Bull Dogg, Na Fireman ni bo baririmbye bwa nyuma muri iki gitaramo cyahumuje saa Saba n’iminota 20. Gusa abantu basohotse bimyoza imoso, bavuga ko batanyuzwe bigaragara ko bari bagfite inyota yo gukomeza kumva indirimbo zo mu njyana ya Hip Hop.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena