The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Imbamutima za Kevin Kade wongeye kugera muri Uganda

Umuhanzi nyarwanda Kevin Kade yongeye kwishimira kugera mu gihugu cya Uganda aho afite igitaramo giteganyijwe kubera ahitwa Paradigm kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ukwakira 2024.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya YAGO TV SHOW uyu muhanzi yagiye agaruka ku mvune ndetse n’urugendo yanyuzemo biri no mubyatumye yabasha gutumirwa muri iki gitaramo.

Yagarutse ku rugendo yanyuranyemo n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru YAGO Pon Dat muri 2017 anamushimira ko ariwe wamuhaye umwanya bwa mbere akamwumva akamuha ikiganiro ari nabwo uyu muhanzi yatangiraga umuziki.

Kuva muri 2017,  Kevin Kade yagiye akora indirimbo zitandukanye gusa zimwe ntizakirwe neza ku isoko nkuko abyifuza ibyamuciye intege agasa nkaho abihagaritse icyo gihe ahitamo kuba yajya kwiga muri Canada akava mu miziki.

Nyuma nibwo yaje kongera kugerageza amahirwe abigiriwemo inama n’abari bamuri hafi by’umwihariko Producer Kozzee. Ibi byamufashije kongera kugaruka ku isoko ubu akaba ahagaze neza mu bahanzi nyarwanda.

Uyu muhanzi yishimiye uburyo yakiriwe muri Uganda ndetse yizeza abantu baho kubaha ibyishimo binyuze mu ndirimbo ze bakunze zitandukanye.

Kevin Kade nyuma yo gukora igitaramo muri Uganda biteganyijwe ko ku itariki 09 Ukwakira azerekeza i Dubai ahitwa Matrix mu gitaramo, ndetse Kandi ategerejwe mu gitaramo kindi kizakurikira ibi byombi muri Kenya nubwo amatariki ataratangazwa.

Kade yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Umuana, Tiana n’izindi nyinshi zirimo iyo aheruka gukorana na Element bafatanyije na The Ben bise Sikosa.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena