The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Imbamutima za Producer Mamba nyuma yo gukorana na King James

Buri mu producer wese utangiye gutunganya indirimbo aba arota gukorana n’abahanzi bafite amazina akomeye. Inzozi za Ahimana Adrien winjiranye mu muziki izina rya ‘Mamba’ zo yazikabije indirimbo ya mbere yakoze ikimara kujya hanze.

Produce Mamba warangije amasomo mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuzika mu 2021, ni we wakoze indirimbo ‘Ride or die’ umuhanzi King James aherutse gusohora ari na yo ndirimbo ya mbere uyu muproducer yari akozeho igasohoka.

Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Mamba yavuze ko ari ibintu byamushimishije kuko n’ubwo zari inzozi ze gukorana n’abahanzi bafite amazina akomeye atumvaga ko byakwihuta nk’uko byagenze.

Ati: “N’ubwo ninjiye mu byo gutunganya imiziki numva mfite impano ndetse n’ubushake bwo kubikora neza, ntabwo niyumvishaga ko nahita nkorera umuhanzi w’izina rikomeye nka King James.”

Producer Mamba ahamya ko inzozi ze zihutishijwe na Zizou Alpacino wamuhuje na King James cyane ko ari gukorera indirimbo muri studio y’uyu musore uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda.

Ati: “Ubundi bijya gutangira byatangijwe na Uhujimfura Claude umujyanama wa Bwiza, ni we wanyeretse DJ Zizou amusaba ko yakwizera impano yanjye tugakorana. Nyuma yo kwemera ko twakorana muri studio ye ‘Goodady studios’ ni we wampuje na King James na we turakorana.”

Mamba avuga ko atarakorana na King James yumvaga ari umuntu utuje cyane, utavuga ibintu byinshi, ariko nyuma y’aho bahuriye muri studio ngo yabonye undi muntu utandukanye n’uwo yibwiraga ko King James ari we.

Indirimbo ‘Ride or die’ yagiye kanze ku ya 22 ukwakira 2024 naho video yayo ijyahanze ku ya 25 ukwakira 2024.

Uretse gutunganya indirimbo, Producer Mamba asanzwe ari umucuranzi w’ingoma mu itsinda rya ‘Sonic Band’ ryacurangiraga Danny Nanone mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena