
Umucamanza mu rukiko ruregwamo umuraperi P.Diddy yatangaje ko icyifuzo cye cyo gusaba Leta ya Amerika guhagarika ibikorwa byo gushyira hanze amakuru y’ibyo aregwa mu buryo avuga ko bunyuranije n’amategeko cyahawe agaciro.
Ni icyemezo cyatangajwe n’umucamanza Arun Subramanian none ku ya 28 Ukwakira aho yabujije abashinjacyaha ndetse n’abandi banyamategeko bafite aho bahuriye n’urubanza rwa P. Diddy, gushyira hanze amwe mu makuru yerekeye uru rubanza mu rwego rwo kwirinda ko yagira ingaruka ku migendekere y’urwo rubanza . Arun Subramanian yavuze kandi ko iki cyemezo cy’urukiko kizafasha mu gutanga ubutabera bukwiriye.
P. Diddy, uzwi ku izina rya Sean Combs Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024 afungirwa i Manhattan muri New York. Akurikiranyweho ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu, kwinjiza mu bikorwa by’ubutekamutwe, no gutwara abantu abajyana mu buraya, bikaba biteganijwe ko azatangira kuburanishwa muri Gicurasi 2025.
Abashinjacyaha bavuga ko uyu muraperi yakoresheje ibigo bye by’ubucuruzi, harimo Bad Boy Entertainment, mu gushuka no guhatira abagore kwishora mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina, akabifata amashusho ngo abacecekeshe.
Kuri ubu, uyu muraperi afungiye muri gereza nta ngwate. Ku byaha akurikiranyweho ngo hashobora kandi kwiyongeraho ibirenga 100 by’abarega ko babaye ibimuga kubera ibyo bikorwa. Naramuka ahamwe n’ibyaha akurikiranyweho akaba shobora guhanishwa igifungo cya burundu.